Umuhanzi w’Umunyarwanda The Ben yegukanye igihembo cya Best East Africa Artist of the Year mu bihembo bya HiPipo Music Awards 2026, ahigitse abahanzi bakomeye mu Karere barimo Jose Chameleone na Diamond Platnumz.
The Ben yegukanye iki gihembo mu birori byabaye ku wa 13 Ugushyingo 2026, bibera muri Kampala Serena Hotel i Kampala muri Uganda, ahahuriye abahanzi n’abandi bafite aho bahuriye n’uruganda rw’imyidagaduro muri Afurika.
Muri iki cyiciro, The Ben yari ahatanye n’abahanzi 11 barimo Diamond Platnumz, Jose Chameleone, Ali Kiba, Harmonize, Bien, Element EleéeH, Sheebah, Joshua Baraka, John Frog, Silver X na Natacha.
Kwegukana iki gihembo bisobanuye ko The Ben yahize abo bahanzi bose bari bahatanye muri iki cyiciro, barimo amazina amaze igihe azwi mu muziki wa Afurika y’Iburasirazuba.
HiPipo Music Awards ni ibihembo byatangiye mu mwaka wa 2013 muri Uganda, bigamije gushimira no guteza imbere abahanzi n’abandi bagira uruhare mu ruganda rw’umuziki.
Intsinzi ya The Ben yongeye gushyira izina ry’u Rwanda mu bahanzi bagaragaye mu bihembo bikomeye byo mu Karere, mu gihe umuziki nyarwanda ukomeje kwagura umubare w’abawukurikirana hanze yarwo.






Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE