Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda rutazakuraho kandidatire ya Louise Mushikiwabo ushaka kongera gutorerwa kuyobora Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF).
Nduhungirehe yabwiye itangazakuru ko amakuru akomeje gutangazwa n’ibitangazamakuru mpuzamahanga, yavugaga ko Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yasabye Perezida Paul Kagame ko u Rwanda rwakuraho kandidatire ya Mushikiwabo atari yo.
Amatora yo guhitamo Umunyamabanga Mukuru wa OIF ateganyijwe ku wa 16 Ugushyingo 2026, mu nama ya 20 y’uyu Muryango izabera i Phnom Penh muri Cambodia.
Mushikiwabo ahatanye n’abandi bakandida batatu barimo Coumba Bâ wo muri Mauritania, Juliana Amato Lumumba wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Dacian Cioloș wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Romania.
Umunyamabanga Mukuru wa OIF azatorwa n’ibihugu 53 bigize uyu muryango ku rwego rw’abanyamuryango buzuye, ari na byo bifite uburenganzira bwo gutora.
Nubwo OIF igizwe n’ibihugu na za Guverinoma 90, harimo abanyamuryango buzuye 53, abanyamuryango bafatanya na yo batanu ndetse n’indorerezi 32, aba nyuma ntibafite uburenganzira bwo gutora muri aya matora.






Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE