Ukraine yarashweho n’u Burusiya abaturage ba Izioum batsimbaraye kuguma muri uwo mujyi

Ukraine yarashweho n’u Burusiya abaturage ba Izioum batsimbaraye kuguma muri uwo mujyi

Ukraine yarashweho ibisasu byinshi, umujyi wa Izioum, mu gace ka Kharkiv, wari ufite abaturage barenga 44 000., mu gihe cy’amezi 8 bibasiwe n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi n’ubwicanyi bakorerwa n’u Burusiya, abantu bagera ku 28 000 batsimbaraye kuhaguma, baracyatuye muri uwo mujyi uherereye ku mupaka w’akarere ka Donbass byegeranye. Umujyi wibasiwe n’ibisasu by’Abarusiya.

Umunyamakuru wa Radiyo Mpuzamahanga y’u Bufaransa, Emmanuelle Chaze yavuze ko mu mezi make ashize, Izioum yari yasakajwemo imitego yo guhangana n’indege zitagira abapilote nyuma yuko inyubako nyinshi zahindutse amatongo, zuzuyeho ivumbi n’amatafari menshi yashenywe n’indege zitagira abapilote n’ibisasu byo mu kirere.

Umwe muri abo baturage w’imyaka 64 Valentina, yavuze ko ubuzima bwabo buri mu kaga kuko hari ibisasu byamishwe n’indege zitagira abapilote.

Ati: “Hari ibisasu byarashwe n’indege zitagira abapilote za Shahed, mugitondo, saa sita na nijoro … Nta buryo buhari bwo kwishyushya kuva mu gitondo kugeza nijoro kuko nta mashanyarazi. Twari dusanzwe twihangana, ariko muri iyi minsi byarushijeho kuba bibi, hano hahindutse amatongo.”

Valentina kandi avuga ko adateganya kugenda kuko nta handi afite ho kwerekera.

Yuliia w’imyaka 29, we yavuze ko ari gushakisha uko yakimuka, ati: “Nizeye ko vuba aha nzabasha gushakira umutekano umukobwa wanjye w’imyaka 8, Dasha. Duteganya kuva hano buhoro buhoro kuko kuguma hano ni akaga ku bana, nta shuri rihari, byose bikorerwa kuri interineti.”

Kuba Izioum yegereye ahari intambara, nko mu bilometero 40, bibangamira imibereho y’abasivili muri rusange. Nubwo amaduka n’aho gufatira ibyo kurya bikomeje gukora, cyane cyane bitewe n’ingendo zihoraho z’abasirikare bazenguruka, kwiyongera kw’ibitero by’Abarusiya bibangamira ubuzima bw’abaturage bamaze kwangirika.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Michael Carrick yirukanywe muri Manchester United 12 Ugushyingo 2026 Saa 13:15
  2. Perezida Putin yahuye na Witkoff ku nshuro ya 10 baganira ku ntambara ya Ukraine 12 Ugushyingo 2026 Saa 12:55
  3. Imvune ya Stephen Curry yateye impungenge muri Golden State Warriors 12 Ugushyingo 2026 Saa 12:44
  4. Cristiano Ronaldo yinjiye muri sinema 12 Ugushyingo 2026 Saa 11:59
  5. King James agiye gutaramira abakunzi be bo muri Amerika na Canada 12 Ugushyingo 2026 Saa 11:03