Uganda: Polisi yatangiye iperereza ku rupfu rw’abanyeshuri bikekwa ko barozwe

Uganda: Polisi yatangiye iperereza ku rupfu rw’abanyeshuri bikekwa ko barozwe

Polisi ya Uganda iri gukora iperereza ku rupfu rw’abanyeshuri bane bo mu ishuri rya Ta’aliim Primary School and Quran Memorisation Centre riherereye mu murwa mukuru Kampala, bakekwaho kuba barishwe n’amacunga aroze bahawe na mugenzi wabo.

Abo bana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 9-11, bapfuye ku wa 10 Ugushyingo 2026, batatu muri bo bapfiriye mu ngo zabo, mu gihe uwa kane yapfiriye mu bitaro aho yari ari kuvurirwa.

Ubuyobozi bw’iryo shuri bwatangaje ko  abanyeshuri umunani bariye amacunga bari bahawe na mugenzi wabo bigana, nyuma yo kuyarya, batanu muri bo batangira kuruka, bane bahita bapfa mu gihe undi ari kuvurwa.

BBC yatangaje ko abaganga bari gukora isuzuma ry’imibiri y’abapfuye  ngo hamenyekane icyateye urupfu rwabo.

Polisi ya Uganda yatangaje ko bazasura umudugudu amacunga abo banyeshuri bariye yaturutsemo, kugira ngo bakusanye amakuru azafasha mu iperereza.

Inzego z’umutekano zihanganishije imiryango yabuze ababo ndetse n’abaturage bose bagizweho ingaruka n’aya makuba.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amavubi yakubiwe kabiri agahimbazamusyi mbere yo guhura na Mali 12 Ugushyingo 2026 Saa 06:45
  2. Amavubi U23 yanyagiwe na Cameroun mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 11 Ugushyingo 2026 Saa 22:04
  3. Matela 200 n’ibitanda 75 byangijwe n’inkongi y’umuriro yibasiye TSS Musamvu 11 Ugushyingo 2026 Saa 18:20
  4. Eswatini: Abanyamahanga bacuruza binyuranyije n’amategeko bagiye guhambirizwa 11 Ugushyingo 2026 Saa 18:16
  5. Kicukiro: Polisi yataye muri yombi ukekwaho gucuruza ibyuma 11 Ugushyingo 2026 Saa 16:49