Inkongi y’umuriro yibasiye inzu y’abanyeshuri bararamo mu Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyi Ngiro rya Musamvu (TSS Musamvu), riherereye mu Karere ka Ngoma, yangiza ibikoresho bitandukanye birimo matela 200 n’ibitanda 75. Iyi nkongi bivugwa ko ishobora kuba yaratewe n’ibikorwa byo gusudira ibyuma by’amadirishya y’iyo nyubako, bizwi nka giriyaje.
Amakuru avuga ko umukozi wakoraga imirimo yo gusudira yabonye umuriro utangiye gufata, agerageza kuwuzimya ariko biramunanira. Nyuma yaje gufashwa n’ubuyobozi bw’ishuri, na bwo bwananiwe kuwuhashya. Umuriro wakomeje gukara bitewe n’ibikoresho byari muri iyo nyubako bifata vuba, birimo matela n’imyambaro y’abanyeshuri, bituma ukwira mu buryo bwihuse.
Ubuyobozi bw’ishuri buvuga ko bwahise butabaza inzego zibishinzwe, zirimo Polisi, kugira ngo hakoreshwe imodoka zizimya inkongi. Icyakora, ubwo butabazi bwageze ku ishuri, ibikoresho byinshi byari muri iyo nzu byari byamaze gushya.
Umuyobozi w’ishuri, Rukundo Jean Damascène, yavuze ko bagerageje uburyo bwose bushoboka kugira ngo bazimye umuriro, ariko ubukana bwawo burabaganza. Yagize ati: “Iyi nkongi yari ifite ubukana ku buryo twagerageje ibishoboka byose, birimo no gukoresha kizimyamwoto yari ihari, ariko irushwa imbaraga n’umuriro. Twamenyesheje inzego zidukuriye ziradutabara, ariko kubera urugendo rurerure rw’imodoka n’ibikoresho bifite ubushobozi bwo guhangana n’inkongi nk’iyi, basanze ibyarimo byose byabaye umuyonga.”
Uyu muyobozi yashimye ko nta muntu wahitanywe n’iyi nkongi, anahumuriza abanyeshuri n’ababyeyi ko hari ingamba zigiye gufatwa kugira ngo abanyeshuri bagizweho ingaruka na yo bakomeze amasomo yabo. Ati: “Tugiye gukorana n’ubuyobozi bw’Akarere turebe uko abanyeshuri bagizweho ingaruka n’iyi nkongi bafashwa gukomeza amasomo.”
Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Ngoma, Ingabire Benoit, yavuze ko iyi nkongi yangije byinshi, asaba abantu bakoresha amashanyarazi mu mirimo itandukanye kwitwararika no gukurikiza amabwiriza y’inzego zibishinzwe agamije gukumira inkongi.
Yagize ati: “Ni inkongi yari ikomeye kandi ifite byinshi yahungabanije. Icyo twakongera kwibutsa ni uko abakoresha amashanyarazi mu mirimo itandukanye bakwiye kuzirikana kwitwararika kugira ngo bidateza ibibazo. Ikindi ni ukongera kugenzura ko ibikoresho birwanya inkongi, ni ukuvuga za kizimyamwoto ziba ku bigo no mu bindi bibanza bihuriramo abantu benshi, bifite ubushobozi kandi bikora neza ku buryo byatabara mu gihe havutse ikibazo.”
Yavuze kandi ko ubuyobozi bw’Akarere bugiye kwegera abanyeshuri bangirijwe ibikoresho n’iyi nkongi, bugafatanya n’inzego zitandukanye, zirimo n’imiryango y’abafatanyabikorwa, kugira ngo bafashwe kubona ibikoresho bikenewe no gukomeza amasomo yabo.






Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE