Active Again igiye kongera gususurutsa abakunzi bayo muri BK Arena

Active Again igiye kongera gususurutsa abakunzi bayo muri BK Arena

Itsinda rya Active Again rigizwe n’abarimo Derek Sano, Tizzo Prem na Olvis Mugabo ryashyizwe ku rutonde rw’abahanzi bazataramira Abanyarwanda mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 60 Banki ya Kigali imaze ikorera mu Rwanda cyiswe BK60, kizabera muri BK Arena ku wa 5 Ukuboza 2026.

Amakuru y’uko iri tsinda rizagaruka ku rubyiniro yatangajwe n’abari gutegura icyo gitaramo babinyujije ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2026, bagaragaza ko batifuza ko abakunzi b’umuziki bibagirwa aba basore n’indirimbo zabo zakunzwe.

Mu butumwa bashyize hanze kuri uyu wa Kane tariki 11 Ugushyingo 2026, banditse bati: “Active Again! Ntitwatuma mwibagirwa aba basore n’indirimbo zabo nziza mwakunze!”

Iri tsinda ryiyongereye ku bandi bahanzi bari bamaze gutangazwa bazatarama muri iki gitaramo barimo Bruce Melodie na Tuff Gang. Active yatangiye urugendo rw’umuziki mu 2013, igizwe na Derek Sano, Tizzo Prem na Olvis Mugabo. Mu myaka yakurikiyeho, yigaruriye imitima y’abakunzi b’umuziki nyarwanda, by’umwihariko urubyiruko, binyuze mu ndirimbo zibyinitse zarangaga ibitaramo byayo.

Mu ndirimbo zatumye imenyekana harimo ‘Udukoryo Twinshi’, ‘Waga Waga’ yakoranye na Vampino, ‘Amafiyeri’ yakoranye na Barnaba Classic, ‘Go Mama’ yakoranye na Mwana FA, ‘Lift’, ‘Active Love’ na ‘Online Love’.

Mu 2018, ibikorwa by’itsinda byatangiye kugenda bigabanyuka nyuma y’uko Derek Sano yari agiye kwiga umuziki mu Ishuri rya Nyundo, mu gihe abandi na bo bakomezaga kwiyungura ubumenyi mu bikorwa bitandukanye.

Mu 2021, abagize Active bongeye guhurira hamwe, basohora umuzingo mugufi w’indirimbo (Extended Play [EP]) bise ‘Activity’ yari igizwe n’indirimbo eshatu zirimo ‘Amabara’, ‘Madamazela’ na ‘Tequiero’. Icyo gihe banatangaje ko ibihuha by’uko batandukanye bitari ukuri, ahubwo ko bari bafashe akaruhuko kugira ngo bongere gutegura neza ibikorwa byabo.

Nyuma y’aho bashyize hanze ndirimbo bise ‘DADA’ bashyize hanze ku wa 21 Kamena 2024. Nubwo buri wese mu bagize iri tsinda yagiye akora ibikorwa bye bwite, ntibigeze batangaza ko batandukanye burundu. Mu kiganiro Olvis Mugabo yagiranye n’itangazamakuru mu 2026, yavuze ko nta kibazo bafitanye.

Biteganyijwe ko icyo gitaramo kizasiga abakunzi b’ibihangano byabo basore bizihiwe.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hagiye gutangazwa imihanda n’amakipe azitabira Tour du Rwanda 2027 11 Ugushyingo 2026 Saa 12:57
  2. Umusirikare w’Ingabo za USA ukekwaho kuba intasi y’u Burusiya yafungiwe mu Bwongereza 11 Ugushyingo 2026 Saa 12:17
  3. Amasomo ntabangikanywa n’ubusinzi n’ubwomanzi- Lt. Col. Mwanafunzi 11 Ugushyingo 2026 Saa 11:50
  4. Nzanye na ya Mana, Uwiteka nyir’ingabo nkorera – Richard Ngendahayo 11 Ugushyingo 2026 Saa 07:13
  5. Mama Angelique yanenze abageni bambara nk’abanyamahanga mu birori bya Kinyarwanda 10 Ugushyingo 2026 Saa 17:08