Amasomo ntabangikanywa n’ubusinzi n’ubwomanzi- Lt. Col. Mwanafunzi

Amasomo ntabangikanywa n’ubusinzi n’ubwomanzi- Lt. Col. Mwanafunzi

Umuyobozi w’Inkeragutabara mu Karere ka Ngoma Lt. Col. Fabien Mwanafunzi yasabye abasore n’inkumi binjiye muri kaminuza kwirinda ibiyobyabwenge, inzoga zitujuje ubuziranenge, ubusinzi n’ubwomanzi kuko izi ngeso zitabangikanywa n’amasomo baje gushaka muri kaminuza.

Ibi yabigarutseho ku wa Kabiri tariki ya 10 Ugushyingo ubwo yagiranaga ibiganiro n’abanyeshuri baje gutangira mu Ishuri Rikuru rya Politekiniki, Koleji ya Ngoma, hagamijwe kubashishikariza kugira intego mu masomo no mu buzima bwabo muri rusange, kwirinda ibiyobyabwenge n’ubusinzi, kubumbatira ubumwe n’ubudaheranwa no guharanira kugira indangagaciro z’umuco nyarwanda.

Lt. Col. Mwanafunzi yagize ati: “Ubu mwatangiye ikindi cyiciro mutari mufite mu buzima bwanyu. Ni icyiciro cyo gukarishya ubumenyi no kuba inzobere mu myuga itandukanye. Ibi ntekereza ko biba ari ibyifuzo bya buri mwana wifuza kugera kure mu buzima. Ibi ni nabyo ababyeyi banyu baba babifuriza ndetse n’Igihugu kibategerejeho kuba abantu bakomeye bagiteza imbere.”

Yakomeje agira ati: “Ibi rero kugira ngo mubigereho muhamye ku ntego murasabwa kwirinda ubusinzi n’ubwomanzi. Ntabwo mwagera ku byo mwifuza mubibangikanya no kwirirwa mu mayoga cyangwa ibiyobyabwenge. Turabakebura tubibutsa ko uko mujijuka mukwiye no kuba urumuri mu kubaka indangagaciro z’umuco nyarwanda, mukaba ba bandebereho.

Umunyeshuri mwiza akwiye kugira intego, kurangwa n’imyitwarire myiza kandi akagira uruhare mu iterambere ry’umuryango n’Igihugu yitabira gahunda zose za Leta.”

Abanyeshuri bashya binjiye muri kaminuza ya IPRC bashima impanuro bahawe bakavuga ko biteguye kuba umusembiro w’impinduka.

Uwineza Celine wiga mu mwaka wa mbere wa Information Technology yashimye ikiganiro bagiranye n’ubuyobozi , avuga ko ubutumwa bahawe bubibukije ko kugira intego no kwirinda ibiyobyabwenge ari ingenzi mu rugendo rwabo rw’amasomo no mu buzima bwabo.

Yagize ati: “Iki kiganiro kitweretse ko kugira ngo tugere ku ntego twihaye, tugomba kwirinda ibiyobyabwenge n’ubusinzi, tugakoresha neza amahirwe yo kwiga dufite. Ku bwanjye ngiye gushyira imbaraga mu masomo yanjye kugira ngo nzashobore gusoza niteze imbere.” 

Tuyizere Jackson wiga mu mwaka wa mbere Mechanical Engineering yavuze ko ikiganiro cyabafashije kurushaho gusobanukirwa inshingano bafite nk’urubyiruko mu kubumbatira ubumwe, kurangwa n’indangagaciro nziza no guhitamo ubuzima butarangwamo ibiyobyabwenge.

Ati: “Twishimiye ubu butumwa twahawe kuko butwibukije ko ejo hazaza hacu ari twe tugomba kuhategura. Nk’urubyiruko twiyemeje kwirinda ibiyobyabwenge, gukunda amasomo yacu tugaharanira kuba Sober mu buzima bwacu bwa buri munsi aho kugira ngo aka buruse nikaza umuntu ajye kurara mu nzoga.”

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Ngoma, Ingabire Benoit yahaye ikaze abanyeshuri boherejwe kwiga muri iyi kaminuza na we abasaba gukomeza kuzirikana impanuro zo kwiyubakamo abanyagihugu b’inyangamugayo kandi bashoboye.

Yagize ati: “Muje kwiga kugira ngo muzagire icyo mwimarira ndetse munashyire mu bikorwa ya mvugo y’urubyiruko yuko muri imbaraga z’igihugu zubaka kandi vuba. Mwitegure kubaka Igihugu muhereye muri iyi kaminuza mwinjiyemo. Tubategerejeho imyitwarire myiza nk’Akarere kabakiriye ndetse n’umusanzu wanyu mu mpinduka zishingiye ku bumenyi muzasangiza abaturage bacu.”

Urubyiruko rwiga muri kaminuza rwibukijwe ko rudakwiye kwijandika mu businzi n’ubwomanzi
Lt. col. Mwanafunzi Fabien yakebuye urubyiruko rwo muri kaminuza, arukangurira guharanira kugera ku ntego
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Active Again igiye kongera gususurutsa abakunzi bayo muri BK Arena 11 Ugushyingo 2026 Saa 14:07
  2. Hagiye gutangazwa imihanda n’amakipe azitabira Tour du Rwanda 2027 11 Ugushyingo 2026 Saa 12:57
  3. Umusirikare w’Ingabo za USA ukekwaho kuba intasi y’u Burusiya yafungiwe mu Bwongereza 11 Ugushyingo 2026 Saa 12:17
  4. Nzanye na ya Mana, Uwiteka nyir’ingabo nkorera – Richard Ngendahayo 11 Ugushyingo 2026 Saa 07:13
  5. Mama Angelique yanenze abageni bambara nk’abanyamahanga mu birori bya Kinyarwanda 10 Ugushyingo 2026 Saa 17:08