Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zoherereje mu Rwanda Teganya Jean Léonard, ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe mu yahoze ari Perefegitura ya Butare.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 9 Ugushyingo 2026, Ubushinjacyaha Bukuru bwavuze ko Teganya yoherejwe mu Rwanda kugira ngo akurikiranweho ibyaha akekwaho gukora mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu mwaka wa 2014 ni bwo u Rwanda rwashyiriyeho Teganya Jean Léonard inyandiko zo kumuta muri yombi, zigaragariza ubutabera mpuzamahanga ibihamya bishimangira uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Teganya yavukiye mu Murenge wa Gatumba, mu Karere ka Ngororero, mu Ntara y’Iburengerazuba mu mwaka wa 1971, Jenoside yakorewe Abatutsi ikaba yarasanze afite imyaka 23 y’amavuko .
Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yari umunyeshuri mu mwaka wa gatatu aho yigaga amasomo y’ubuvuzi mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, akaba yarakoraga kwimenyereza umwuga mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB).
Nk’uko inyandiko z’urubanza rwe rwabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zibigaragaza, Teganya yari mu Ishyaka MRND ryari ku butegetsi, ndetse akaba yari no mu rubyiruko rw’Interahamwe. Yari yaritabiriye imyitozo y’imirwano n’ikoreshwa ry’intwaro byahabwaga Interahamwe.
Ubushinjacyaha bwa Amerika bwagaragaje ko mu gihe cya Jenoside, Teganya yagendaga ayoboye amatsinda y’abasirikare n’Interahamwe mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare, ashakisha Abatutsi bari barwaye, abahakoraga n’abari bahahungiye.
Abatutsi babaga bahishwe muri ibyo bitaro iyo babaga bamaze kuboneka, bajyanwaga inyuma y’aho ababyeyi babyariraga bakicwa.
Inyandiko z’Ubushinjacyaha zigaragaza kandi ko Teganya yagize uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi batatu bari muri CHUB n’abandi bane bari abanyeshuri b’Abatutsi yavumbuye aho yabaga mu macumbi y’abanyeshuri.
Yashinjwe kandi kugira uruhare mu gufata ku ngufu abagore babiri b’Abatutsikazi bari bahungiye muri ibyo bitaro, aho ubushinjacyaha bwagaragaje ko yagize uruhare mu bikorwa bitanu byo kubafata ku ngufu.
Ibi ni ibyagaragajwe n’ubushinjacyaha mu rubanza rwabereye muri Amerika, aho inteko y’abacamanza yasanze Teganya ahamwa n’ibyaha byamukurikiranyweho.
Uko yavuye mu Rwanda akagera muri Amerika
Nyuma ya Jenoside, hagati muri Nyakanga 1994, Teganya yavuye mu Rwanda ahungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), akomereza muri Kenya no mu Buhinde.
Mu 1999 yageze muri Canada, aho yasabye ubuhungiro. Icyakora, inzego z’icyo gihugu zanze ubusabe bwe inshuro ebyiri, mu 2002 no mu 2012, nyuma y’uko zigaragaje ko yari yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nyuma y’imyaka igera kuri 15 y’imanza n’ubujurire ku busabe bwe bw’ubuhungiro, Teganya yavuye muri Canada ahungira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ashaka kwikura mu maboko y’inzego zari zigiye kumwirukana zikamugarura mu Rwanda.
Ku wa 3 Kanama 2014, yafashwe n’abashinzwe umutekano ku mupaka wa Amerika na Canada, mu gace ka Houlton muri Leta ya Maine, nyuma yo kwambuka umupaka n’amaguru.
Akimara gufatwa, yasabye ubuhungiro muri Amerika, ariko mu nyandiko yasabaga ubwo buhungiro no mu byo yabwiye inzego z’abinjira n’abasohoka, ntiyavuze ko yari mu ishyaka rya MRND akaba n’umwe mu bari bagize Interahamwe ndetse ahisha amakuru ajyanye n’ibikorwa bye mu gihe cya Jenoside.
Uko yaburanishijwe muri Amerika
Muri Kanama 2017, Teganya yatangiye gukurikiranwa mu nkiko zo muri Amerika ku byaha byo gushaka ubuhungiro akoresheje uburiganya no kurahira ibinyoma.
Ku wa 27 Nzeri 2017, Urukiko rwo mu Karere ka Massachusetts rwamushinje ku mugaragaro ibyaha bitanu, birimo bibiri byo gukoresha uburiganya mu kubona ibyangombwa by’abinjira n’abasohoka n’ibindi bitatu byo kurahira ibinyoma.
Urubanza rwe rwaburanishijwe mu gihe cy’iminsi 18, aho abatangabuhamya bagaragaje amakuru ajyanye n’uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Teganya na we yatanze ubuhamya yiregura. Ku wa 5 Mata 2019, Inteko y’Iburanisha yasanze ahamwa n’ibyaha byose uko ari bitanu.
Ku wa 1 Nyakanga 2019, Umucamanza F. Denis Saylor IV yamukatiye igifungo cy’amezi 97, ni ukuvuga imyaka umunani n’ukwezi kumwe. Urukiko rwanemeje ko yari yarakoze icyaha cyo kubangamira ubutabera igihe yatangaga ubuhamya burimo ibinyoma mu rubanza rwe.
Teganya yajuririye icyo cyemezo, ariko ku wa 17 Gicurasi 2021, Urukiko rw’Ubujurire muri Amerika rwemeje ko icyemezo cyo kumuhamya ibyaha no kumukatira igifungo gihagaze.







Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE