Umunyarwenya Russell Brand yakatiwe igifungo cy’imyaka 10 n’amezi 6 

Umunyarwenya Russell Brand yakatiwe igifungo cy’imyaka 10 n’amezi 6 

Urukiko rwa Southwark Crown Court rwo mu Bwongereza rwategetse ko umunyarwenya ubifatanya no gukina filime, Russell Brand, ahamwa n’icyaha cyo gusambanya abagore bane mu bihe bitandukanye, rumuhanisha igifungo cy’imyaka 10 n’amezi atandatu. 

Ni umwanzuro watangajwe kuri uyu wa 9 Ugushyingo 2026, nyuma y’ibyumweru bine yitaba urukiko. Russell Brand yaregwaga n’Ubushinjacyaha ibyaha byo gusambanya ku ngufu abagore bane mu bihe bitandukanye.

Ubushinjacyaha bwerekanye ko Russell yasambanyije umukobwa w’imyaka 21 wari umufana n’abandi bagore batatu, mu bihe bitandukanye hagati ya 2004 na 2009. 

Umucamanza Justice Bennathan yagaragaje ko Russell Brand yari yarahindutse umuntu ugira imyitwarire yo guhiga abagore agamije kubasambanya, ariko kuba yari icyamamare kandi afite izina rikomeye bikaba byaramufashije igihe kirekire kwirinda kuryozwa ibyo byaha, kugeza ubwo ibirego bye bitangiye gushyirwa ahagaragara mu ruhame.

Umucamanza yakomeje ashimira ubutwari bw’abagore bamushinje, bahisemo kujya imbere bakavuga ihohoterwa bakorewe. Nyuma yo guhamwa n’ibyo byaha, urukiko rwanzuye ko ahanishwa igifungo cy’imyaka 10 n’amezi atandatu. 

Icyakora, yagizwe umwere ku bindi byaha bibiri byo gufata ku ngufu n’ikindi kimwe cyo kugerageza gukora ibikorwa by’urukozasoni ku gahato.

Russell Brand w’imyaka 51 yaburanye ahakana yari ibyaha byose yashinjwaga, avuga ko nta mugore yigeze afata ku ngufu cyane ko abo baryamanye babaga babyumvikanyeho.

Russell yahoze ari umwe mu banyarwenya bakomeye mu Bwongereza, ndetse yagiye akina filime nyinshi zakunzwe zirimo nka ‘Bedtime Stories’, ‘Get Him To Greek’, ‘Forgetting Sarah’ n’izindi.

Yanabaye umugabo w’icyamamarekazi Katy Perry. Barushinze mu 2010 batandukana mu 2012.

Umunyarwenya Russell Brand yakatiwe igifungo cy’imyaka 10 n’amezi atandatu kubera gusambanya abagore bane mu bihe bitandukanye
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Uganda: Perezida Museveni yirukanye Abanyamabanga Bahoraho 11 9 Ugushyingo 2026 Saa 17:35
  2. Musanze: Urubyiruko rushima ingamba zo guca ibyuma n’inzoga z’inkorano 9 Ugushyingo 2026 Saa 17:07
  3. Pologne: Umugabo ukekwaho kwica arashe abantu 6 yapfiriye mu bitaro 9 Ugushyingo 2026 Saa 16:23
  4. USA: Trump yivuguruje ntagihaye akazi Dana 9 Ugushyingo 2026 Saa 16:07
  5. Elie Ganijuru na Muhire Kevin mu bakinnyi batanu bakuwe mu Mavubi azakina na Mali 9 Ugushyingo 2026 Saa 15:56