Uganda: Perezida Museveni yirukanye Abanyamabanga Bahoraho 11

Uganda: Perezida Museveni yirukanye Abanyamabanga Bahoraho 11

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yasezereye ku mirimo Abanyamabanga Bahoraho 11, abandi bagera kuri 13 bahabwa imirimo mishya, 11 bimurirwa mu zindi nzego mu gihe 16 bagumye ku myanya bari basanzweho.

Izi mpinduka zatangajwe kuri uyu wa 9 Ugushyingo 2026, zakozwe muri Minisiteri zirimo iy’Imari, Ububanyi n’Amahanga, Ubuzima, Ingabo, Ubuhinzi, Ubucuruzi n’Ubutabera ndetse n’ibindi bigo bya Leta.

Mu bayobozi basezerewe harimo Pius Bigirimana wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera, Maj Gen David Kasura-Kyomukama wari muri Minisiteri y’Ubuhinzi, Waiswa Bageya wari muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo n’Ubwikorezi n’abandi.

Ikinyamakuru Chimpreports cyatangaje ko Perezida Museveni atigeze atangaza impamvu zihariye zatumye basezererwa ariko yagaragaje ko iki cyemezo yagifashe ashingiye ku bubasha ahabwa n’Itegeko Nshinga rya Uganda, cyane cyane ingingo ya 99 na 172.

Nubwo Leta ya Uganda ivuga ko izo mpinduka zigamije kunoza imikorere, Umuryango w’Abavoka muri icyo Gihugu  uvuga ko uburyo abantu bashyizwe mu myanya bushobora kubangamira Itegeko Nshinga n’ubwigenge bw’inzego za Leta.

Perezida w’Umuryango w’Abavoka muri Uganda, Isaac K. Ssemakadde, yanenze uburyo Perezida Museveni yashyize mu mirimo abantu 13, avuga ko hari imyanya atari kwihitiramo ahubwo yari kubanza  gusaba Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta kubasuzuma.

Ssemakadde asobanura ko ingingo ya 174 y’Itegeko Nshinga rya Uganda yo mu 1995 iteganya ko ishyirwaho ry’Abanyamabanga Bahoraho rigomba gukorwa na Perezida agendeye ku nama za Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta.

Ibiro bya Perezida wa Uganda bivuga ko izi mpinduka zigamije kongera ubushobozi bw’inzego za Leta, kunoza imikorere yazo no kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’iterambere ry’Igihugu. Leta ivuga kandi ko zigamije gukuraho inzitizi z’ubuyobozi zituma gahunda za Guverinoma zidindira no kunoza serivisi zihabwa abaturage.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Umunyarwenya Russell Brand yakatiwe igifungo cy’imyaka 10 n’amezi 6  9 Ugushyingo 2026 Saa 18:51
  2. Musanze: Urubyiruko rushima ingamba zo guca ibyuma n’inzoga z’inkorano 9 Ugushyingo 2026 Saa 17:07
  3. Pologne: Umugabo ukekwaho kwica arashe abantu 6 yapfiriye mu bitaro 9 Ugushyingo 2026 Saa 16:23
  4. USA: Trump yivuguruje ntagihaye akazi Dana 9 Ugushyingo 2026 Saa 16:07
  5. Elie Ganijuru na Muhire Kevin mu bakinnyi batanu bakuwe mu Mavubi azakina na Mali 9 Ugushyingo 2026 Saa 15:56