Musanze: Urubyiruko rushima ingamba zo guca ibyuma n’inzoga z’inkorano

Musanze: Urubyiruko rushima ingamba zo guca ibyuma n’inzoga z’inkorano

Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Musanze bavuga ko bishimira ingamba zo guca ibyuma n’inzoga z’inkorano, kuko byari bimaze kwangiza ubuzima bwa bamwe, gusenya imiryango no gutuma bamwe bareka amashuri, abandi bagatakaza amahirwe yo kwiteza imbere.

Bavuga ko kuba izo nzoga zikomeje kurwanywa ari intambwe ikomeye mu kurinda ubuzima bw’urubyiruko, bagakora ibindi bikorwa bibateza imbere.

Ibi bigarukwaho cyane n’urubyiruko rwo mu Kagari ka Bikara, mu Murenge wa Nkotsi, ahari hakunze kugaragara ahakorerwaga inzoga z’inkorano n’ahacururizwaga izizwi nk’ibyuma.

Umwe mu basore bo muri ako gace witwa Bizimana Aloys avuga ko kunywa ibyuma byari byarahindutse ikibazo gikomeye mu rubyiruko, ku buryo hari abatakaje icyerekezo cy’ubuzima.

Yagize ati: “Hari igihe umuntu yabonaga amafaranga akayajyana kugura ibyuma, aho gutekereza icyo yayakoresha kimuteza imbere. Hari n’abasore twari tuzi batangiye kaminuza ariko bakaza kureka amasomo kubera ubusinzi. Wasangaga umuntu adafite amafaranga yo kwiyitaho cyangwa kwizigamira, ariko ayo kugura inzoga ntayabure.”

Mukangabirano Alice ni umwe mu bakobwa bo muri ako Kagari na we avuga ko inzoga z’inkorano n’ibyuma byari byarateje ibibazo bikomeye mu rubyiruko, harimo no kurwara kenshi nyuma yo kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge.

Yagize ati: “Hari abahoraga bavuga ko baribwa mu nda nyuma yo kunywa izo nzoga. Wasangaga bamwe batagishishikajwe no gukora cyangwa kwiga, ahubwo igihe kinini bakimara mu nzoga. Byatumaga n’imiryango yabo ihangayika. Kuba izo nzoga ziri kurwanywa biraduha icyizere ko urubyiruko ruzongera kwitabira ibikorwa biruteza imbere.”

Ibyo aba basore n’inkumi bavuga bigaragaza ko ikibazo cy’ibyuma kitagarukiraga ku buzima bw’ababinywaga gusa, ahubwo cyari cyarageze no mu miryango yabo.

Kazindutsi, umwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Nkotsi, yabwiye Imvaho Nshya ko ibyuma byari byaramubereye ikibazo gikomeye, cyane ko afite abahungu batatu babinywaga bageza ubwo bamukubitaga.

Yagize ati: “Ibyuma byari byaratumye ntakibona amahoro mu rugo. Mfite abasore batatu babinywaga, iyo batahaga basinze bashoboraga no kunkubita. Hari n’ibikoresho byo mu rugo bagiye bagurisha, birimo televiziyo n’ibindi. Amafaranga babonaga bayajyanaga kugura inzoga. Byari byarambereye umutwaro ukomeye nk’umubyeyi, kuko wasangaga ibyo twakoreye mu rugo bishira bitewe n’ubusinzi.”

Robert Byiringiro, uyobora urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Musanze (Youth Volunteers), avuga ko ibyuma n’inzoga z’inkorano byari ikibazo gikomeye ku rubyiruko no ku baturage muri rusange, bityo ko bahisemo kugira uruhare mu kubirwanya no gufasha abari barabaswe na byo kongera kwiyubaka.

Avuga ko imwe mu ngamba bafashe ari ugukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge, ariko bakongeraho ibikorwa bibafasha kwihangira imirimo no kubona ibibatunga.

Yagize ati: “Twabonye ko kurwanya ibiyobyabwenge bidakwiye kugarukira ku kubwira urubyiruko kubireka gusa, ahubwo rugomba no kugira ibindi bikorwa birusimburira ibyo rwakoraga. Ni yo mpamvu dushishikariza urubyiruko kwihangira imirimo no gufashanya kugira ngo buri wese abone icyo akora.”

Akomeza avuga ko hari urubyiruko rufite akazi ruhembwa buri kwezi rwafashe iya mbere mu gufasha bagenzi babo batishoboye, aho bamwe babahaye inka n’andi matungo magufi kugira ngo bibafashe kwiteza imbere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkotsi, Herman Micomyiza, avuga ko ikibazo cy’inzoga z’inkorano n’ibyuma cyari cyarakomerekeje abaturage bo muri uwo Murenge, kuko mu mibare yakozwe mu mwaka wa 2026 hari hamaze kugaragara abantu umunani bapfuye bazize ibibazo bifitanye isano n’izo nzoga.

Yagaragaje ko izo nzoga zitagize ingaruka ku buzima bw’abazinywa gusa, ahubwo ko hari n’ibyaha bikomeye byagiye bikorwa bifitanye isano n’ubusinzi.

Yagize ati: “Hari umunyeshuri wigaga muri kaminuza wanyoye ibyuma arapfa, hari umugabo wanyoye inzoga yitura hasi ahita apfa. Mu Kagari ka Bikara, hano kubera ko gahana imbibi na Gakenke, umugabo yavuye ino ajya Rusasa, anywa inzoga zitemewe harimo n’ibyuma, aryama ku nzira arapfa.”

Akomeza agira ati: “Hari uwahawe inzoga kuva saa yine z’amanywa kugeza saa sita z’ijoro, atashye ntiyageze mu nzu, yapfiriye ku muryango. Hari umusore wanyoye ibyuma, amaze gusinda yiroha mu mugezi. Hari umugore wishe umugabo we bitewe n’ubusinzi, dufite n’umusore wishe nyina bitewe n’inzoga ubu akaba afunzwe. Hari n’umusore wishe umukobwa bari bari kumwe basangira, birangira amuteye icyuma. Ibyo byose ni zimwe mu ngaruka z’ibiyobyabwenge.”

Micomyiza avuga ko mu guhangana n’icyo kibazo, ubuyobozi bwagiye bufatanya n’izindi nzego mu gukumira ikorwa, ubucuruzi n’ikwirakwizwa ry’inzoga zitemewe.

Asaba urubyiruko gukomeza kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge, rukirinda kuba imbata yabyo kuko bishobora kurusenyeraho ubuzima, kurwangiriza ejo hazaza no guteza amakimbirane mu miryango.

Yibutsa ko kurwanya ibyuma n’inzoga z’inkorano bidakwiye gufatwa nk’inshingano z’inzego z’umutekano n’ubuyobozi gusa, ahubwo ko bisaba uruhare rw’abaturage, ababyeyi n’urubyiruko ubwabo.

Kugeza ubu urubyiruko rugera kuri 6 borojwe inka, 39 borojwe amatungo magufi harimo ihene n’ingurube mu rwego  rwo kwikura mu bukene, kandi buri wese agomba koroza mugenzi we.

Mu gihe ingamba zo guhangana n’izi nzoga zikomeje, urubyiruko rw’abakorerabushake rugaragaza ko kongera amahirwe yo kubona imirimo no kwihangira imirimo ari imwe mu nzira zafasha abari barabaswe n’ibiyobyabwenge gusubira mu buzima busanzwe.

Kuri bo, guca ibyuma n’inzoga z’inkorano ni ukurinda ubuzima bw’abaturage, kubungabunga imiryango no guha urubyiruko amahirwe yo kubaka ejo hazaza harwo.

Urubyiruko rw’abakorerabushake i Musanze rwiyemeje kurwanya inzoga z’inkorano n’ibyuma
Muri Nkotsi urubyiruko rwasabwe gukurana umuco mwiza wo kwirinda ibiyobyabwenge
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Umunyarwenya Russell Brand yakatiwe igifungo cy’imyaka 10 n’amezi 6  9 Ugushyingo 2026 Saa 18:51
  2. Uganda: Perezida Museveni yirukanye Abanyamabanga Bahoraho 11 9 Ugushyingo 2026 Saa 17:35
  3. Pologne: Umugabo ukekwaho kwica arashe abantu 6 yapfiriye mu bitaro 9 Ugushyingo 2026 Saa 16:23
  4. USA: Trump yivuguruje ntagihaye akazi Dana 9 Ugushyingo 2026 Saa 16:07
  5. Elie Ganijuru na Muhire Kevin mu bakinnyi batanu bakuwe mu Mavubi azakina na Mali 9 Ugushyingo 2026 Saa 15:56