Basil Mathane uri mu kigero cy’imyaka 48 y’amavuko yasanzwe yapfuye mu ishyamba riherereye mu Mudugudu wa Gahinga, Akagari ka Kigenge, Umurenge wa Giheke mu Karere ka Rusizi, bikekwa ko byaba byaturutse ku businzi kuko ku wa Kabiri tariki ya 3 Ugushyingo yagaragaye yasinze.
Umurambo w’uyu mugabo wabonetse kuri uyu wa Gatatu tariki ya 04 Ugushyingo 2026, biturutse ku baturage bahanyuze maze bakawubona aho byagaragaraga ko yaguye ashinze umutwe.
Ntigurirwa Jean Baptiste, umwe mu baturage baziranye, yabwiye Imvaho nshya ati: “Nari nsanzwe muzi yanajyaga ampingira nkamuhemba, none ni bwo abantu bambwiye ko bamusanze mu ishyamba yapfuye nanjye mpageze nsanga umurambo utwikiriye agatenge.”
Mujawawamariya Hyacintha yunzemo ati: “Urebye nta muntu wamwishe bigaragara ko yaguye hariya urabona ko hahanamye maze agahita apfa, gusa ejo twamubonye ameze nk’uwasinze, bishoboka ko yaba yaguyemo ejo.”
Nyirangirinshuti Theresia na we ati: “Ejo abana bavuye ku ishuri bamubonye ameze nk’uwasinze avuye i Munyove, birashoboka ko yahananutse akagenda yibirindura agahita apfa, urabona ko hano ari mu ishyamba kandi ntihabona. Yaje avuye za Busozo (Imirenge ya Bweyeye na Butare) agenda ahingira abantu, yari umunyamahoro rwose.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Twajamahoro Sylvestre yemeje urupfu rw’uyu mugabo bivugwa ko yavuye mu rugo ku wa Kabiri agiye mu kazi ko guhinga ariko ntiyagaruka mu rugo.
Yagize ati: “Ni byo mu Murenge wa Giheke, Akarere ka Rusizi, hagaragaye umugabo uri mu kigero cy’imyaka 48 akaba yagaragaye yapfuye, akaba yaravuye iwe ejo hashize mu masaha ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo agiye mu kazi ke ka buri munsi ko guhinga ariko nyuma ntiyagaruka mu rugo.”
Yakomeje avuga ko umurambo w’uwo mugabo waje kuboneka munsi y’umukingo mu masaha ya mu gitondo, ati: “Umurambo we waje kugaragara munsi y’umukingo mu gitondo ubonywe n’umuturage na we wari ugiye mu kazi azindutse. Yamenyesheje inzego z’umutekano maze umurambo wahise wihutanwa ku bitaro kugira ngo hamenyekane icyateye uru rupfu.”
Umubiri w’uwo mugabo wahise wihutanwa ku Bitaro bya Gihundwe biherereye muri ako Karere kugira ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane icyamwishe mbere yo kumushyingura.





Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE