Umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano yasabiwe n’ubushinjacyaha igifungo cy’imyaka irindwi n’amezi 11 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda 800 000 mu mpurirane y’ibihano bya buri cyaha akurikiranyweho.
Ubushinjacyaha bwabisabye kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2026, ubwo uyu muhanzi yaburanaga mu mizi ku byaha bitanu akurikiranyweho birimo gukoresha ibikangisho, kwangiza ikintu cy’undi, kunywa urumogi, gukubita no gukomeretsa ku bushake n’ivangura.
Ku cyaha cyo gukoresha ibikangisho yasabiwe igifungo cy’amezi atandatu, amezi atanu ku kwangiza ikintu cy’undi, umwaka umwe ku kunywa urumogi n’undi mwaka umwe ku gukubita no gukomeretsa, aho akazanishyura ihazabu y’ibihumbi 300 Frw.
Ku cyaha cy’ivangura, bwasabye ko yahanishwa igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu y’ibihumbi 500 Frw. Muri rusange, Ubushinjacyaha bwamusabiye igifungo cy’imyaka irindwi n’amezi 11 n’ihazabu y’ibihumbi 800 Frw.
Yampano yemeye ibyaha bitatu birimo kunywa urumogi, kwangiza ikintu cy’undi n’icyo gukubita no gukomeretsa, ariko ahakana gukoresha ibikangisho n’ivangura.
Mu kwisobanura ku cyaha cy’ivangura, uyu muhanzi yavuze ko atemera ko yagikoze, asobanura ko kuba yaramaze imyaka ibiri abana na Uwineza ari kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko nta vangura agira.
Yampano yakomeje asaba kugirwa umwere ku byaha by’ivangura no gukoresha ibikangisho, naho ku byo yemera agahabwa ibihano byoroheje bishoboka cyangwa agasubikirwa, avuga ko akwiriye koroherezwa kuko ari ubwa mbere agejejwe imbere y’ubutabera, kandi ko igihe amaze mu Igororero rya Nyarugenge cyamwigishije byinshi. Ati: “Nta vangura ngira rwose.”
Yongeyeho ko mu 2023 na 2024 yakoze indirimbo irwanya ivangura, avuga ko bitumvikana ukuntu yaba aririmba arwanya ikintu na we akora.
Ku birebana n’ibikangisho, Yampano yahakanye ko yigeze gukangisha umugore we kumwica, akavuga ko kuba yaragiye kwirega mu Bugenzacyaha kandi Uwineza akiriho bigaragaza ko atari afite umugambi wo kumwica.
Yasobanuye kandi ko amakimbirane yabo yakajije umurego nyuma y’uko yari amaze kujya i Burayi, amashusho yabo bari mu mabanga y’urugo agakwira ku mbuga nkoranyambaga. Avuga ko umugore we yatekereje ko yamutorotse, agurisha ibintu byo mu rugo, ariko agarutse amusaba kubigarura, ari na ho havuye gushyamirana kwabo.
Ku cyaha cyo kwangiza ikintu cy’undi, yavuze ko telefone yangije yamaze kuyishyura umugore we. Yampano yasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kumugirira imbabazi, rukamugabanyiriza ibihano ku byaha yemera ko yakoze, ashingiye ku kuba yarabyiyemereye, akabyicuza ndetse n’umugore we Uwineza Denise akaba yaramubabariye.
Umunyamategeko we, Me Rudahusha Didier yasabye urukiko kugabanyiriza Yampano ibihano cyangwa rukaba rwamusubikira igihano, agaragaza ko ibyaha bitatu yemera yabyiyunzeho n’uwo yabikoreye.
Ku cyaha cyo kunywa urumogi, Yampano yavuze ko ari we wiyemeje kujya kwivuza, bityo ko urukiko rwazashingira kuri iyo ngingo mu kumworohereza.
Me Rudahusha yanagaragaje ko mu nyandiko ziri muri dosiye harimo ibaruwa ya Uwineza ivuga ko ibyo yakoze yabitewe n’uburakari, ndetse n’amashusho agaragaza ko yababariye umugabo we. Asaba urukiko kuzirikana izo mbabazi igihe ruzaba rufata icyemezo ku bihano.
Yongeyeho ko yifuza ko urukiko ruzashingira ku kwicuza kwe no ku mbabazi z’umugore we, kugira ngo azabashe gusubira mu buzima busanzwe, akomeze umuziki we ndetse anatangire ubutumwa bwo kurwanya ibiyobyabwenge.
Icyifuzo cy’Ubushinjacyaha kiramutse cyemewe n’urukiko, Yampano yahanishwa igifungo cy’imyaka irindwi n’amezi 11.
Yampano yatawe muri yombi ku wa 16 Gicurasi 2026, afungirwa mu Igororero rya Nyarugenge muri Kamena uwo mwaka. Kugeza ubu amaze amezi hafi atandatu afunzwe kuva yatabwa muri yombi.






Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE