Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’abayobozi baza Guverinoma z’Igihugu birimo Antigua and Barbuda, Bahamas na Sri Lanka.
Ni amakuru yatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, binyuze mu itangazo bashyize hanze mu ijoro ryo ku wa 3 Ugushyingo 2026.
Rigira riti: “Ku munsi wa gatatu w’inama ya CHOGM2026, Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Antigua and Barbuda, Gaston Browne wakiriye iyi nama, Philip Davis wa Bahamas na Harini Amarasuriya wa Sri Lanka.
Iri tangazo rikomeza rivuga ko Perezida Kagame yaganiriye kandi na Minisitiri w’Intebe wa St. Vincent and the Grenadines, Godwin Friday n’uwa Eswatini, Russell Mmiso Dlamini.
Ibirori by’Umukuru w’Igihugu kandi byatangaje ko Perezida Paul Kagame yitabiriye ibiganiro bya mbere byihariye by’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma muri CHOGM2026. Yari kumwe na Minisitiri w’Intebe wa Antigua and Barbuda, Gaston Browne n’abandi bayobozi bakuru muri Commonwealth.
Ibi biganiro byabereye mu muhezo, byibanze ku bibazo ibihugu bihuriyeho no gushyiraho umurongo w’ubufatanye.
Inama ya CHOGM y’umwaka ifite insanganyamatsiko igira iti: “Kwihutisha ubufatanye n’ishoramari bigamije kubaka Commonwealth iteye imbere.”
Yahurije hamwe Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma 30. Yitabiriwe kandi n’abaminisitiri, abahagarariye abikorera, imiryango itari iya Leta n’urubyiruko.
Commonwealth igizwe n’ibihugu 56, birimo u Rwanda rwayinjiyemo mu 2009. U Rwanda rwakiriye CHOGM mu 2022, ubwo Perezida Kagame yahabwaga inshingano zo kuyobora uyu Muryango kugeza mu Ukwakira 2024.
Inama ya mbere ya CHOGM yabereye muri Singapore mu 1971, isimbura izahuzaga ba Minisitiri b’Intebe b’ibihugu byari bifitanye amateka n’u Bwongereza. Kuva icyo gihe, yagiye yakirwa n’ibihugu bitandukanye bigize uyu muryango.











Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE