APR FC na Gasogi United zaguye miswi (Amafoto)

APR FC na Gasogi United zaguye miswi (Amafoto)

APR FC yanganyije na Gasogi United igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa munani wa Shampiyona y’u Rwanda wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 3 Ugushyingo 2026.

APR FC ni yo yatangiye neza umukino ikinira cyane mu kibuga cya Gasogi United, ariko abakinnyi bugarira bahagarara neza.

Mu minota 15, iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yakomeje gukina neza ishaka igitego hakiri kare harimo ishoti rikomeye ryatewe na William Togui, umupira uca hafi y’izamu ujya hanze.

Ku munota wa 20, myugariro wa APR FC, Byiringiro Jean Gilbert ‘Kagege’, yagize ikibazo cy’imvune asimburwa na Niyonzima Abidal

Ku munota wa 32, Ngono Guy Herve yatsindiye Gasogi United FC igitego cya mbere, nyuma yo gusiga ba myugariro ba APR FC, ashyira umupira mu izamu.

Nyuma yo gutsindwa igitego, APR FC yasatiriye ishaka icyo kwishyura, ariko abakinnyi basatira barimo William Togui na Uwiragiye Fidali bakagorwa no kubyaza umusaruro amahirwe babonaga imbere y’izamu.

Igice cya mbere cyarangiye Gasogi United yatsinze APR FC igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri, APR FC yatangiranye impinduka Niyonzima Abidal na Mamadou Traore basimburwa na Ishimwe Abdul na Hakim Kiwanuka.

Izi mpinduka zafashije iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu kongera imbaraga mu busatirizi ikinira cyane mu rubuga rwa Gasogi United yari yasubiye inyuma kugarira.

Byasabye gutegereza ku munota wa 62, ubwo Hakim Kiwanuka yatsindiraga APR FC igitego cyo kwishyura, ku mupira William Togui yamuhaye.

Mu minota 70, umukino wagabanyije umuvuduko, abakinnyi ba Gasogi United bahabwa amakarita y’umuhondo kubera amakosa bakoreraga abakinnyi ba APR FC.

Iminota 10 ya nyuma yaranzwe no gusatira bikomeye kwa APR FC yashakaga igitego cy’intsinzi, ariko ubwugarizi n’umunyezamu wa Gasogi United, Souleman Souleman bakomeza guhagarara neza.

Umukino warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1, uba umukino wa mbere APR FC inaniwe kubonamo amanota atatu muri shampiyona y’uyu mwaka wa 2026/27, mu gihe ari uwa kane Gasogi United FC yanganyije.

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu iri ku mwanya wa karindwi n’amanota arindwi, mu gihe Gasogi United ari iya 12 n’amanota arindwi.

APR FC izagaruka mu kibuga ihura na Bugesera FC mu mukino w’ikirarane w’umunsi wa mbere uteganyijwe ku wa Gatanu, tariki ya 6 Ugushyingo 2026, kuri Stade y’Akarere ka Bugesera.

Undi mukino warangiye Mukura VS inganyije na Kigali FC 0-0, Mukura VS yayoboye urutonde rw’agateganyo rwa BK Pro League n’amanota 12, mu gihe Kigali FC imaze kwinjiza igitego kimwe muri uyu mwaka iri ku mwanya wa 17.

Abakinnyi APR FC yabanje mu kibuga
Abakinnyi Gasogi United yabanje mu kibuga
‎Abakapiteni b’amakipe yombi bifotozanya n’abasifuzi
Cheick Quattara Djibril ahanganye n’abakinnyi ba Gasogi United
Ngono Guy Herve ni we wafunguye amazamu ku ruhande rwa Gasogi United
Abakinnyi ba Gasogi United bishimira igitego
Mamadou Traore yakinnye iminota 45 ibanza y’igice cya mbere
Ishimwe Christian ashaka aho ashyira umupira
Hakim Kiwanuka winjiye mu kibuga asimbuye, ni we wishyuriye APR FC
Hakim Kiwanuka na Ishimwe Abdul bishimira igitego cyo kwishyura
APR FC na Gasogi United zanganyije igitego 1-1
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Trócaire yiyemeje umusanzu mu gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe yitwaje intwaro 3 Ugushyingo 2026 Saa 21:56
  2. Umusaruro wo guca ibyuma ku mutekano mu Mujyi wa Kigali 3 Ugushyingo 2026 Saa 18:15
  3. P’Didy yagabanyirijwe igihe yari kuzafungwa 3 Ugushyingo 2026 Saa 16:51
  4. Abagenzuzi bize bitezweho kubaka ubugenzuzi bufite ireme mu Rwanda 3 Ugushyingo 2026 Saa 16:37
  5. RIB yerekanye abakekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi za miliyoni 20 Frw 3 Ugushyingo 2026 Saa 14:20