Umuyobozi Mukuru wa Trócaire ku Isi, Seán Farrell, ari kumwe n’intumwa zirimo Musenyeriwungirije wa Dublin, Paul Dempsey, basuye Ikigo cya Mutobo gisubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe yitwaje intwaro, bagaragaza ubushake bwo gufatanya n’u Rwanda mu bikorwa byo kubafasha kongera kubaka ubuzima no kwinjira mu muryango nyarwanda.
Izo ntumwa zaturutse muri Ireland zakiriwe na Perezida wa Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe Gusezerera no Gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ku rugerero (RDRC), Valerie Nyirahabineza ari kumwe na Visi Perezida wayo, Maj Gen (Rtd) Jack Nziza, n’abandibakomiseri bagize Komisiyo.
Trócaire ni ikigo cya Kiliziya Gatolika muri Ireland gishinzwe ibikorwa by’iterambere n’ubutabazi ku rwego mpuzamahanga. Icyo kigo kimaze imyaka myinshi gikorera mu Rwanda, aho cyatangiye gufasha mu bikorwa by’iterambere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuyobozi Mukuru wa Trócaire, Seán Farrell, yavuze ko uru ruzinduko rugamije kumenya byimbitse ibikorwa bya Mutobo no kureba uburyo bafatanya na RDRC mu gushyigikira abahoze mu mitwe yitwaje intwaro, haba mu gihe bari mu kigo ndetse na nyuma yo kugisohokamo.
Yagize ati: “Turi hano nka Trócaire kugira ngo twifatanye namwe kandi dushimire akazigakomeye mukora. Twifuza kumenya ibikorwa bikorerwa hano kugira ngo turebe ukotwafatanya mu buryo bubiri: kubafasha bari hano mu kigo no gukomeza kubashyigikira bamazegusubira mu muryango.”
Yakomeje avuga ko Ireland na yo yanyuze mu bibazo by’amateka y’amakimbirane, bityo kobishimira kugira uruhare mu bikorwa bigamije gufasha abantu kuva mu ntambara bakongerakubaka ubuzima bwabo.
Ati: “Nka Ireland, twanyuze mu bibazo mu gihugu cyacu, ni yo mpamvu twishimiye kuba twagira uruhare mu gufasha abantu gusubira mu buzima busanzwe. Nka Kiliziya Gatolika, twishimiye kuba abafatanyabikorwa muri uru rugendo. Turashimira u Rwanda intambwe rumazegutera kuva kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Perezida wa RDRC, Valerie Nyirahabineza, yavuze ko uru ruzinduko ari intambwe ikomeye mu gushaka abafatanyabikorwa bashobora kunganira Leta y’u Rwanda mu bikorwa byo gusubiza mu buzima busanzwe abavuye mu mitwe yitwaje intwaro no kubafasha kongera kwiyubaka.
Yavuze ko Trócaire yagaragaje ubushake bwo gushyigikira ibyo bikorwa, kandi ko hari gahundayo gutegura ubufatanye buzarushaho gutanga umusanzu mu bikorwa bya Komisiyo.
Ati: “Abashyitsi baturutse muri Ireland batugendereye bagaragaje ubushake bwo gufatanya natwe mu gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare. Bifuza kunganira Leta y’uRwanda muri ibyo bikorwa, bakaba bagiye gutegura igenamigambi ry’imyaka itanu, rikazashyirwamo ibikorwa bya Komisiyo.”
Yakomeje avuga ko abashyitsi na bo banyuze mu bihe by’intambara bishimiye uburyo u Rwanda rwashyizeho gahunda ifasha abahoze mu mitwe yitwaje intwaro kuva mu buzima bw’urugamba bakongera kubaka ubuzima bushya.
Yasobanuye ko ibiganiro ku masezerano y’ubufatanye bigikomeje, ariko ko azashingira kuri gahunda za Leta n’ibikorwa rusange bya Komisiyo.
Abari muri Mutobo bakeneye ubufasha mu kongera kwiyubaka
Kugeza ubu, Ikigo cya Mutobo gifite abantu 527 bari muri gahunda yo gusubizwa mu buzimabusanzwe mu cyiciro cya 78, barimo abahoze ari abarwanyi ba FDLR bakuru 228, abana 13 bahoze ari abarwanyi, abo mu miryango yabo 144 n’abari mu nzego za gisivili za FDLR 142.
Muri abo bana 13 bahoze ari abarwanyi harimo abahungu 10 n’abakobwa batatu, babiri muri bobakaba bafite impinja zavutse biturutse ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ikigo kandi kirimo abagore 67 bahohotewe n’umutwe wa FDLR, bakaba barakorewe ubucakara bushingiye ku gitsina.
Amakuru ya RDRC agaragaza ko 90% by’abahoze mu mutwe wa FDLR bagaruka mu Rwanda ari urubyiruko rwavukiye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abantu benshi bagaruka bafite abo mu miryango yabo, barimo abana bato bakeneye kwitabwaho by’umwihariko. Muri iki cyiciro harimo abana 79 bari munsi y’imyaka itandatu n’abandi 38 bari hagati y’imyaka itandatu na 17.
Ibi bigaragaza ko gahunda yo gusubiza mu buzima busanzwe abavuye mu mitwe yitwaje intwaro itagarukira ku bahoze ari abarwanyi gusa, ahubwo ikenera no kwita ku miryango yabo, kubafasha kubona imibereho iboneye no kubaka umuryango uhamye.
Ubufatanye bwitezwe hagati ya RDRC na Trócaire bushobora kuzagira uruhare mu gukomeza ibyo bikorwa, by’umwihariko mu gufasha abavuye muri iyo mitwe kwinjira mu buzima busanzwe, kongera kwigira no kugira uruhare mu iterambere ry’imiryango yabo n’igihugu muri rusange.





Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE