Taleb yagaragaje icyatumye APR FC isezererwa na Zamalek SC 

Taleb yagaragaje icyatumye APR FC isezererwa na Zamalek SC 

Umutoza Mukuru wa APR FC, Taleb Abderrahim, yagaragaje ko kubura ubunararibonye buhagije no kugira igitutu imbere y’izamu byatumye basezererwa na Zamalek SC mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League.

Yabitangaje ubwo APR FC yageraga  i Kigali ivuye mu Misiri kuri uyu wa 27 Ukwakira 2026, gukina na Zamalek SC umukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League warangiye batsinzwe igitego 1-0, bituma Zamalek ikomeza ku giteranyo cy’ibitego 2-0 mu mikino yombi.

Taleb yagaragaje ibyo abakinnyi be bakinnye mu mikino yombi byamweretse ko bashobora guhangana n’amakipe akomeye ku Mugabane wa Afurika.

Ati: “Twahanganye n’ikipe yabaye iya mbere muri Afurika. Twahanganye n’ikipe yabaye iya mbere mu Misiri kandi muzi agaciro amakipe yo mu Misiri afite muri Afurika. Ariko mu kibuga twakinnye ku rwego rumwe ndetse twanabarushije mu mikino yombi.”

Taleb yakomeje avuga ko ikipe ye yabonye uburyo bwinshi bwo gutsinda, ariko ikibazo cyagaragaye cyane mu gice cya nyuma cy’umukino, aho abakinnyi batabashije kubyaza umusaruro amahirwe babonye, ashimangira ko ibyo bifitanye isano n’ubunararibonye bwo gukina imikino yo ku rwego rwo hejuru ndetse n’igitutu abakinnyi bagira iyo bageze imbere y’izamu.

Ati: “Twabonye uburyo bwinshi kandi ibyo ni bimwe mu bigize ubunararibonye. Ntekereza ko ubunararibonye ari bwo bwagize ijambo rikomeye muri uyu mukino, cyane cyane muri metero 10 za nyuma mu kibuga. Iyo ugeze imbere y’izamu ukabura igitego, haba harimo igitutu.”

Taleb yongeyeho ko nubwo APR FC yasezerewe, abasesenguzi b’umupira w’amaguru bo mu Misiri bishimiye uko bitwaye ndetse ngo hari abakinnyi bayo batangiye kwifuzwa nyuma y’imikino ya Zamalek SC.

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu igiye gukomeza imikino ya Shampiyona y’u Rwanda irimo uwo izasuramo Etincelles FC ku wa Gatandatu tariki ya 31 Ukwakira 2026, kuri Stade Umuganda.

Taleb Abderrahim, yagaragaje ko kubura ubunararibonye no kugira igitutu imbere y’izamu byatumye basezererwa na Zamalek
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kayonza: Abakoresha umuhanda FAWE-Videwo-UR Rukara, ntibakigenda mu binogo  27 Ukwakira 2026 Saa 15:42
  2. Beatrice Keul wabaye Nyampinga w’u Busuwisi yashinje Trump ku mufata ku ngufu  27 Ukwakira 2026 Saa 11:59
  3. Bukayo Saka yasomye inkuru y’umwana wo mu Rwanda mu bihembo bya Ballon d’Or 2026 27 Ukwakira 2026 Saa 09:46
  4. Harry Kane yegukanye Ballon d’Or ahigitse Kylian Mbappé (Amafoto) 27 Ukwakira 2026 Saa 07:14
  5. Chris Brown yakatiwe igifungo cy’amezi umunani asubitse 26 Ukwakira 2026 Saa 18:42