Beatrice Keul wabaye Nyampinga w’u Busuwisi yashinje Trump ku mufata ku ngufu 

Beatrice Keul wabaye Nyampinga w’u Busuwisi yashinje Trump ku mufata ku ngufu 

Beatrice Keul, wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Busuwisi mu 1992, yashinje Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump kumufata ku ngufu mu mwaka wa 1993 ubwo bari muri Hoteli Plaza muri New York, nk’uko bigaragazwa na raporo nshya yashyizwe ahagaragara n’abagize ishyaka ry’Abademokarate muri Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika ishinzwe ubutabera. 

Iyo raporo, yasohotse ku wa 26 Ukwakira 2026, yagaragayemo n’ibindi birego by’abagore batandukanye ku mibanire ya Trump na Jeffrey Epstein, umugabo wari uzwiho ibyaha bifitanye isano no gucuruza abantu hagamijwe kubasambanya.

Uko Beatrice Keul yafashwe ku ngufu 

Nk’uko bigaragara muri raporo, Keul yakoraga akazi ko kumurika imideli ndetse no mu bijyanye na serivisi z’imari, hanyuma mu kwezi k’Ugushyingo 1993 ni bwo yatumiwe kwitabira irushanwa ry’ubwiza ryabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iryo rushanwa ryiswe “Donald J. Trump American Dream Pageant”, ryari rigenewe abakobwa n’abagore bafite imyaka iri hagati ya 16 na 22.

Keul yavuze ko yahuye na Trump mu gihe cy’ibirori byari byateguwe n’itangazamakuru muri Hoteli Plaza, icyo gihe yari iye. Yamubwiye ko ashobora kumufasha kubona viza yo kuba muri Amerika no kwemererwa kwiga muri Kaminuza ya New York (NYU).

Rapora ivuga ko nyuma y’aho yahuye na Epstein, na we wamusezeranyije kumufasha, amutumira mu birori byari kubera ahitwa Mar-a-Lago, muri Leta ya Florida.

Nyuma y’uwo munsi, umukozi wa Trump ngo yaje kumutumira kugira ngo  amusange mu cyumba cyo hejuru muri iyo hoteli. Keul yavuze ko yatekerezaga ko guhura na Trump byamufasha mu iterambere ry’umwuga we no gukomeza amashuri.

Icyakora, mu buhamya yahaye abakozi ba Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, yavuze ko Trump yamufashe amuturutse inyuma, akamufata ku ngufu. Yavuze ko ibyo byatumye imyenda ye imucikiraho ndetse akava n’amaraso kandi akagira ibikomere n’ibisebe ku bice bitandukanye by’umubiri.

Keul yasobanuye ko icyo gikorwa cyamukorewe cyari urugomo rukabije.

“Trump yahise amutegeka guceceka”

Rapora ivuga ko nyuma y’ibyo Keul avuga ko yakorewe, Trump yongeye kumusezeranya ko azamufasha kubona viza no kwemererwa kwiga muri NYU, amusaba kutagira uwo abwira ibyari byabaye.

Amagambo Trump ashinjwa kumubwira arimo ngo: “Ibyo twari twumvikanye bigomba gukomeza.”

Keul ngo yarangije iryo rushanwa afite ubwoba bwinshi, nyuma asubira mu Busuwisi. Ibyumweru bike byakurikiyeho, yanze kwitabira irindi rushanwa ryari ryateguwe ku nkunga ya Trump muri Hawaii.

Rapora ivuga ko nyuma y’amezi make Trump yongeye kumuhamagara ari mu Busuwisi, amwizeza kumufasha kubona viza no kwiga muri NYU, ariko Keul arabyanga.

Abagize ishyaka ry’Abademokarate muri Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika ishinzwe ubutabera bavuga ko ibyo Keul yatanze mu buhamya bifite aho bihurira n’ibindi bivugwa n’abagore aho bavuga ko Epstein yakoreshaga amasezerano yo kubafasha kubona amashuri n’amahirwe y’akazi kugira ngo abashuke kandi abagireho ububasha.

“White House yahakanye ibyo birego”

Nyuma y’uko iyi rapora ishyizwe ahagaragara, Ibiro bya Perezida wa Amerika, White House, byahakanye ibirego bya Keul.

Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, White House, Lauren Bis, yahakanye ibyo birego, agira ati: “Nta na kimwe muri ibi birego cyukuri. Iyi raporo nta kindi igamije uretse kuba ari Abademokarate bashaka kurangaza Abanyamerika, no kubibagiza ibyo ubuyobozi bwa Trump bwagezeho. Perezida yirukanye Jeffrey Epstein muri Mar-a-Lago kubera imyitwarire ye idakwiriye, kandi yabaye umwere ku birebana n’ibintu byose bifitanye isano na Epstein.”

Ibi birego byongeye guteza impaka ku mubano wa Trump na Epstein, ndetse n’ibindi birego by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina byagiye bivugwa kuri Perezida wa Amerika.

Mu 2023, urukiko rw’abaturage muri Amerika rwemeje ko Trump yari afite uruhare mu ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorewe umwanditsi E. Jean Carroll, ndetse ko yamusebeje. Ibyo byari ibyemezo mu rubanza mbonezamubano, ariko urukiko ntirwamuhamije icyaha cyo gufata Carroll ku ngufu.

Carroll yari yavuze ko Trump yamufashe ku ngufu mu myaka ya za 1990, mu cyumba cyo kwambariramo imyenda mu iduka rya Bergdorf Goodman i New York ariko Trump we yarabihakanye.

Mu rubanza rwa 2023, inteko y’abaturage yategetse Trump kwishyura Carroll indishyi za miliyoni 5,6 z’amadolari ya Amerika naho mu rubanza rw’ibirego byo kumusebya, Trump yategetswe kwishyura miliyoni 83 z’amadolari.

Rapora nshya y’Abademokarate igaragaza ubuhamya bw’abagore batandukanye n’ibindi bimenyetso bavuga ko bikwiye gukorwaho iperereza ryimbitse ku mubano wa Trump na Epstein. Icyakora, ibirego bya Keul bikomeje gushinjwa Trump, ariko ntibiracibwa urubanza mu nkiko.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Bukayo Saka yasomye inkuru y’umwana wo mu Rwanda mu bihembo bya Ballon d’Or 2026 27 Ukwakira 2026 Saa 09:46
  2. Harry Kane yegukanye Ballon d’Or ahigitse Kylian Mbappé (Amafoto) 27 Ukwakira 2026 Saa 07:14
  3. Chris Brown yakatiwe igifungo cy’amezi umunani asubitse 26 Ukwakira 2026 Saa 18:42
  4. Abatabona bakoreshaga inkoni z’ibiti bahawe izera zifite agaciro ka miliyoni 8,5 Frw 26 Ukwakira 2026 Saa 17:17
  5. Abarangije muri UR amasomo yo kwigisha bijeje guteza imbere ireme ry’uburezi 26 Ukwakira 2026 Saa 17:07