Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Iyoherezwa mu Mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB), cyatangaje ko ikawa y’u Rwanda yongeye kwandika amateka yo kugurwa amafaranga menshi aho ikilo cyayo cyaguzwe ibihumbi 670 by’amafaranga y’u Rwanda.
Ni ikawa yagurishijwe muri cyamunara mpuzamahanga yabaye ku nshuro ya gatatu, mu buryo bw’ikoranabuhanga, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Ukwakira 2026, aho kuri iyi nshuro toni 5,2 z’ikawa y’u Rwanda zagurishijwe arenga miliyoni 680 Frw mu masaha ane gusa.
Cyamunara nk’iyo yaherukaga mu 2025, ubwo ikilo cy’ikawa y’u Rwanda cyaguzwe ibihumbi 130 Frw.
Ikawa 31 zagurishijwe muri cyamunara zahize izindi 320 zakiriwe na NAEB, zivuye hirya no hino mu gihugu mu marushanwa ngarukamwaka y’ubwiza buhebuje bw’ikawa y’u Rwanda, zisuzumwa n’abasogongezi bo ku rwego rw’igihugu na mpuzamahanga.
Ikawa y’Ikigo cya K-Organics Ltd gikorera i Huye mu Ntara y’Amajyepfo ni yo yaciye agahigo ko kugurishwa amafaranga menshi aho yaguzwe ibihumbi 670 Frw ku kilo kimwe.
Ni igiciro gikubye inshuro 5 icyo mu mwaka wari wabanje, kuko mu 2025 na bwo ikawa ya K-Organics Ltd, yari yaguzwe ibihumbi 130 Frw ku kilo.
Iki giciro gikubye inshuro 66 z’icyo izindi kawa zicuruzwaho ku isoko mpuzamahanga muri uyu mwaka.
Karangwa Evariste, nyiri ‘K-Organics Ltd’ ifite ikawa yaguzwe ku giciro cyo hejuru kurusha izindi, yishimiye iyi ntsinzi asobanura ko igiye kubafasha guteza imbere ubuhinzi bw’ikawa y’ubwiza buhebuje, kwiteza imbere mu byo bakora, ndetse no guteza imbere abahinzi muri rusange.
Ati “Twishimiye iki giciro twagurishijeho kuko kigiye gufasha ikigo guteza imbere ubuhinzi bw’ikawa no kuzamura imibereho myiza y’abahinzi muri rusange.”
Yongeraho ko iyi ntambwe ishimangira ubudasa bw’ikawa y’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.
Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Bizimana Claude, yashimangiye ko uyu musaruro usobanuye ikimenyetso gikomeye cy’ubufatanye bw’abari mu bikorwa byo gutunganya ikawa, ndetse no kwishimirwa k’ubwiza bw’ikawa y’u Rwanda ku isoko mpuzamahanga.
Ati “Ibi tugezeho uyu munsi ni ikimenyetso cy’umusaruro wo gushyira hamwe mu batunganya ikawa ndetse n’ishoramari rishya ku buhinzi bwayo. Ni ikimenyetso kandi cy’uko abaguzi mpuzamahanga b’ikawa bishimira ubwiza bwihariye bw’ikawa y’u Rwanda”
Abaguze ikawa y’u Rwanda mu cyamunara biganjemo abo muri Aziya, Uburayi, Amerika ndetse na Afurika.
Iri rushanwa ngarukamwaka ry’ubwiza buhebuje bw’ikawa y’u Rwanda, ritegurwa na NAEB mu rwego rwo gushimira abahinzi, abatunganya ikawa n’abayohereza mu mahanga; ku muhate bagira mu guteza imbere ikawa y’ubwiza buhebuje. Ni urubuga kandi rwo kumenyekanisha ikawa y’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga, hagamijwe kwagura isoko u Rwanda rucuruzaho ikawa, ndetse no kongera amadovize ikawa yinjiza mu gihugu.






Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE