Urubanza rw’Umunyarwanda Nshimiye ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside rwatangiye i Boston

Urubanza rw’Umunyarwanda Nshimiye ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside rwatangiye i Boston

Urukiko rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa  Boston rwatangiye kuburanisha, Umunyanyarwanda ufite ubwenegihugy bwa  Amerika, ukurikiranweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Ni urubanza rwatangiye ku wa Kabiri tariki 13 Ukwakira 2026, aho Nshimiye ahakana ibyaha ashinjwa.

Ikinyamakuru Aljdazeera cyatangaje ko muri urwo rubanza abashinjacyaha babwiye urukiko ko Nshimiye, ufite imyaka 55 akaba n’umubyeyi w’abana bane, yagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi muri Mata 1994. 

Mu 2024, abakozi b’Ishami rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika rishinzwe umutekano w’imbere mu gihugu (Department of Homeland Security) ni bwo bataye muri yombi Nshimiye, bamusanze iwe muri Leta ya Ohio.

Mu byaha aregwa harimo gutanga amakuru atari yo ku byo yakoraga n’aho yari ari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside, igihe yabazwaga n’abashinzwe iperereza.

Arashinjwa kandi gutanga ubuhamya bw’ibinyoma mu rubanza rwabereye i Boston mu 2019, ubwo yari yagiye gushinjura inshuti ye na yo yashinjwaga kugira uruhare muri Jenoside.

Abashinjacyaha bavuga ko Nshimiye, icyo gihe wari umunyeshuri wiga ibijyanye n’ubuvuzi mu mujyi wa Butare, na we yagize uruhare mu kwica no gufata ku ngufu Abatutsikazi.

Umushinjacyaha wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Christopher Looney, yabwiye urukiko ku wa Kabiri ko abahigaga Abatutsi bakoraga ubwicanyi bakurikije amabwiriza bahabwaga n’ubutegetsi bwariho, bwabashishikarizaga kwica abaturanyi babo b’Abatutsi.

Looney yagize ati: “Iperereza ryihariye rigaragaza ko Nshimiye ubwe yagabye ibitero ku Batutsi, kandi akabashyikiriza ababaga bagiye kubica no kubafata ku ngufu.”

Nshimiye yahakanye kuba muri MRND

Mu rubanza rwo mu 2019, Nshimiye yahakanye kugira uruhare muri Jenoside. 

Yavuze kandi ko atigeze aba mu ishyaka rya Mouvement Révolutionnaire National pour le Développement (MRND), ryari ku butegetsi mbere ya Jenoside, cyangwa mu mutwe w’Interahamwe, wari ugizwe n’urubyiruko rwagize uruhare rukomeye mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi mu 1994.

Ashobora kwamburwa ubwenegihugu bw’Amerika

Nshimiye akurikiranyweho ibyaha birimo gutanga ubuhamya bw’ibinyoma no kubangamira ubutabera. Naramuka ahamwe n’ibyo byaha, ashobora kwamburwa ubwenegihugu bw’Amerika nkuko biteganywa n’amategeko y’icyo gihugu.

Nshimiye avuga ko yari yaragiye i Kigali mu biruhuko mbere y’uko ubwicanyi butangira mu 1994. Avuga ko kubera umutekano muke uturutse kuri Jenoside, atashoboye gusubira i Butare, ahubwo akaza guhunga u Rwanda nk’impunzi, nyuma akagera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yahawe ubwenegihugu mu 2009.

Kuva yatabwa muri yombi, Nshimiye afungiye muri gereza ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika iri mu gace ka Boston. Ntiyemerewe kurekurwa by’agateganyo mu gihe urubanza rutararangira.

Abatangabuhamya barenga 12 bazatanga ubuhamya

Ubushinjacyaha burateganya guhamagaza abatangabuhamya barenga 12, benshi muri bo bakazava mu Rwanda. 

Bavuga ko bibuka Nshimiye yitabira ibikorwa bya politiki byashyigikiraga abari bafite uruhare mu guhiga Abatutsi mbere ya Jenoside. Bamwe muri bo bavuga ko nyuma bamubonye agira uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi i Butare.

Abavoka ba Nshimiye babwiye urukiko ku wa Kabiri ko umukiriya wabo atigeze agira uruhare muri Jenoside, 

Bavuga ko urubanza rwubakiye ahanini ku buhamya bw’abantu bavuga ko biboneye ibyabaye. Bamwe muri abo batangabuhamya ngo bashoboye kumenya Nshimiye nyuma yo kugaragarizwa ifoto ye inshuro nyinshi. Abandi na bo ngo bagiye batanga ubuhamya butandukanye mu manza zaciwe mu myaka yashize ku bantu bashinjwaga kugira uruhare muri Jenoside.

Kurt Kerns, umwe mu bavoka ba Nshimiye, yavuze ko ibimenyetso byatanzwe n’ubushinjacyaha byatangiye kugaragara nyuma y’uko Nshimiye atanze ubuhamya bushinjura inshuti ye mu rubanza rwo mu 2019, hashize imyaka 25 Jenoside ibaye.

Yagize ati: “Ibimenyetso by’ubushinjacyaha byagaragaye gusa nyuma y’uko Eric agiye gutanga ubuhamya bw’imyitwarire myiza y’undi muntu, kandi hashize imyaka 25 Jenoside ibaye.”

Abunganira Nshimiye banashimangira ko nyuma ya Jenoside atigeze ashinjwa mu nkiko zo mu Rwanda cyangwa izo ku rwego mpuzamahanga, zirimo Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR).

Bahakana kandi ko yaba yarigeze gukurikiranwa muri gahunda y’ubutabera bw’Inkiko Gacaca, zaburanishije abantu benshi bashinjwaga kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Butera Knowless yatumiwe nk’umuhanzi mukuru mu gitaramo ‘Improper Access’ 14 Ukwakira 2026 Saa 15:20
  2. Levixone na Desire Luzinda baritegura kwibaruka impanga 14 Ukwakira 2026 Saa 15:04
  3. Kigali: Polisi yavumbuye utubari n’ububiko byacuruzwagamo inzoga z’ibyuma 14 Ukwakira 2026 Saa 14:48
  4. Byinshi kuri Formula 1 u Rwanda rugiye kwakira 14 Ukwakira 2026 Saa 14:30
  5. Urubanza rw’umunyamakuru Ndahiro Valens Papy rwasubitswe 14 Ukwakira 2026 Saa 13:09