Abaturage bo mu Kagari ka Busetsa, mu Murenge wa Kageyo, mu Karere ka Gatsibo, baravuga ko ubuzima bwabo bwahindutse nyuma yo kubakirwa umuyoboro w’amazi meza wa kilometero 22 watwaye asaga miliyoni 705 z’amafaranga y’u Rwanda, bakareka kuvoma amazi y’ibiziba byo mu bishanga.
Aba baturage bavuga ko bamaze igihe kinini bafite ikibazo cyo kubona amazi meza, ku buryo byabaga ngombwa ko bajya kuvoma mu bishanga amazi mabi, rimwe na rimwe yatobwaga n’amatungo arimo ingurube. Ibi byabagiragaho ingaruka zitandukanye, zirimo umwanda no kubura umwanya wo gukora indi mirimo ibateza imbere.
Kuri ubu, bishimira ko begerejwe amazi meza, bikaborohera kuyabona kandi bikabafasha kugira ubuzima bwiza.
Mwubahamana Edithe ati: “Inaha twari abatuye mu midugudu itatu twahuriraga ku ivomo rimwe bigatuma tutabona amazi. Amahitamo yari ahari ni ukuyoboka igishanga aho wasangaga tuvoma amazi ingurube zirwa zivurugatamo akaba ari yo dukoresha. Ibi byatugiragaho ingaruka zirimo kwibasirwa n’umwanda.”
Akomeza agira ati: “Aho batwubakiye uyu muyoboro, amazi yaratwegereye duhabwa amavomo ahagije aho nta mubyigano ugihari. Ubu dufite ubuzima bwiza aho n’umukecuru udafite umuvomera afata akabuni gato agasindagira akizanira amazi. Ikindi umwanya twakoreshaga twiruka ku mazi ubu tuwukoresha dukora indi mirimo iduteza imbere.”
Ibura ry’amazi ryagiraga ingaruka no ku burezi bw’abana, kuko hari abakererwaga ishuri kubera kujya kuvoma mu masaha ya nijoro, abandi bikabaviramo kurivamo.
Hakizimana Andre ati: “Kubura amazi byatumaga hari abana bava mu ishuri. Umwana yabyukaga saa cyenda z’ijoro ajya kuvoma akagaruka saa moya z’igitondo. Iyo yageraga ku ishuri yakerewe byagiraga ingaruka ku myigire ye akabona amanota make ndetse byamubaho kenshi hari igihe byamucaga intege akarivamo.”
Yongeraho ati: “Kubona amazi byabaye igisubizo gikomeye ku mibereho yacu aho dushimira cyane ubuyobozi bwumvise gutakamba kwacu. Uyu munsi nta rwitwazo umubyeyi yagira rwo gukereza umwana yagiye kuvoma kuko ni yo yagenda atayavomye nanjye ndayizanira kuko ari hafi.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kageyo, Mutabazi Geofrey, ashima abafatanyabikorwa bagize uruhare mu kugeza amazi meza ku baturage, abasaba kubungabunga ibikorwa remezo bubakiwe.
Ati: “Ni byo abaturage bacu bari bafite ikibazo gikomeye cyo kutagira amazi, ariko muri bwa bufatanye bw’Akarere kacu n’abafatanyabikorwa batwoherereza MLFM isanzwe ikora ibikorwa byo kwita ku isuku n’isukura idufasha muri iki gikorwa gikomeye cyo kugeza amazi ku baturage. Biragira impinduka nziza ku mibereho yabo, tunabasaba gufata neza ibi bikorwa ntibyangirike bareba kuko ari ibyabo.”
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ivuga ko igipimo cy’abaturage bagezwaho amazi meza ku rwego rw’igihugu kiri kuri 89,7%. Igaragaza ko hakomeje gushyirwa imbaraga mu kugeza amazi meza hafi y’abaturage bose, binyuze mu ngengo y’imari ya Leta no ku bufatanye n’abafatanyabikorwa.
Kagaga Monique, ushinzwe amazi, isuku n’isukura muri iyi Minisiteri, avuga ko nubwo hari intambwe imaze guterwa, hakiri urugendo rwo kugeza amazi meza kuri bose.
Ati: “Hari intambwe imaze guterwa mu kwegera abaturage amazi ariko haracyari n’urugendo rwo kuyageza kuri bose. Umusanzu w’abafatanyabikorwa muri uru rugendo ni ingenzi cyane kuko bizatuma tugera aho twifuza kugera abaturage bakegerezwa imiyoboro nk’uriya wa Busetsa kandi ikabamo amazi bakenera buri gihe.”
Umuyoboro w’amazi wa Busetsa ufite amavomo 19 agenewe abaturage, ndetse unatanga amazi ku bigo by’amashuri bine.
Umuryango Mpuzamahanga ugamije kurwanya inzara ku Isi, MLFM, uvuga ko uzakomeza kugeza ibikorwa nk’ibi ku baturage, cyane cyane abo mu byaro bitaragerwaho n’amazi meza, ukaba uteganya gukomereza ibikorwa byawo mu Karere ka Gicumbi.







Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE