Filime Ben’Imana igiye guhagararira u Rwanda mu bihembo bya Oscars

Filime Ben’Imana igiye guhagararira u Rwanda mu bihembo bya Oscars

Filime Ben’Imana yakozwe n’Umunyarwandakazi Marie-Clémentine Dusabejambo, yatoranyijwe mu zizahatanira ibihembo bya Oscars, bituma yongera kumenyekanisha u Rwanda ku ruhando Mpuzamahanga.

Ni amakuru yamenyekanye kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Ukwakira 2026, aho byatangajwe n’abategura ibyo bihembo aho bavuze ko bishimiye kwakira u Rwanda ku nshuro ya mbere.

Banditse bati: “Twishimye gutangaza ko byamaze kwemeza ko Filime Ben’Imana izitabira ibihembo bya Oscar, ku nshuro ya mbere u Rwanda ruzahagararirwa.”

Ben’Imana yatoranyijwe muri filimi zizahatanira ibihembo bya Oscars mu cyiciro cya ‘filimi Mpuzamahanga Nziza kurusha izindi (Best International Feature Film).

Ibyo bibaye nyuma y’uko Ben’Imana imaze kumenyekana ku rwego mpuzamahanga, by’umwihariko muri Festival de Cannes yo mu 2026, aho yegukanye ibihembo bibiri bikomeye birimo Caméra d’Or, gihabwa filime ya mbere yakozwe n’umuyobozi wa filime, n’ikindi cyizwi nka FIPRESCI gitangwa n’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’abanyamakuru n’abasesengura sinema.

Mu butumwa yatanze ubwo yakiraga igihembo cya Caméra d’Or muri Cannes ku wa 23 Gicurasi 2026, Dusabejambo yavuze ko yakoze iyi filime agamije guha icyubahiro abagore bo mu Rwanda banyuze mu bihe bikomeye by’amateka y’igihugu.

Yagize ati: “Nakoze iyi filimi ngira ngo mpe icyubahiro abagore bo mu gihugu cyanjye, banyuze mu bihe bigoye bya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko bakabona imbaraga zo gukomeza ubuzima mu kwiyubaha, bakababarira kandi ntibaheranwe byabaga bibagoye.”

Ben’Imana igaruka ku ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubutabera, kubabarira no kongera kubaka umubano hagati y’abantu bafite amateka ababaje.

Iyi filime yibanda ku buzima bw’abagore n’imiryango igerageza gukomeza kubaho ari na ko ikomeza guhangana n’ibikomere by’amateka.

Binyuze muri iyi filime, Dusabejambo abara inkuru y’ibyabaye mu mateka y’u Rwanda ashobora gukomeza kugira ingaruka ku buzima bw’abantu bayanyuzemo.

Agaruka no ku buryo ndetse n’uko ibiganiro, kubabarira no kwemera ibihe byashize bishobora kugira uruhare mu kongera kubaka umubano w’abahemukiranye.

Filime ya Dusabejambo ‘Ben’Imana’ igiye guhatana muri Oscar
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Minisitiri Dr. Bizimana yashimye ubutwari bwa  Ingabire Marie Immaculée umaze umwaka umwe atabarutse 9 Ukwakira 2026 Saa 12:50
  2. Nel Ngabo na Christopher bagiye gutaramira muri Canada 9 Ukwakira 2026 Saa 11:19
  3. Korali Agape yateguje igitaramo Pasiteri Rutayisire azigishamo  9 Ukwakira 2026 Saa 08:49
  4. Abadepite ba EALA basabwe kutaba ba nyamwigendaho  8 Ukwakira 2026 Saa 17:39
  5. Kiyovu Sports yatandukanye na Harrison wari umutoza wayo 8 Ukwakira 2026 Saa 16:27