Sheila Gashumba yateye utwatsi ibyo gukubita umubyinnyi bapfa umukunzi

Sheila Gashumba yateye utwatsi ibyo gukubita umubyinnyi bapfa umukunzi

Umunyamideli akaba n’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga muri Uganda, Sheila Gashumba yahakanye amakuru amaze iminsi akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga amushinja gukubita umukobwa wabyinanye na Alex Bidandi bivugwa ko ari umukunzi we.

Aya makuru yakwirakwiye mu cyumweru gishize, avuga ko Gashumba yaba yaragiye mu kabari aho uwo mukobwa yagaragaraga mu mashusho abyinana na Bidandi mu buryo bwo kumukurura. Byanavugwaga ko yamukubise nyuma akamuha amafaranga kugira ngo aceceke.

Mu kiganiro Gashumba yagiranye na Peng Peng uzwi ku mbuga nkoranyambaga mu gitondo cy’itariki 7 Ukwakira 2026, avuga ari ibihuha ndetse ko igihe bavuga byanabereye atari ari muri Uganda. Ati: “Ibyo si ukuri. Mvuye ku kibuga cy’indege. Ntabwo nari ndi mu gihugu.”

Gashumba avuga ko umwe mu bafana be yabimwoherereje mu cyumweru cyashize ariko atigeze abifata nk’ibintu bikomeye kuko yari azi ukuri. Ati: “Narabisetse ndibaza nti, ‘abantu babikura he?’ Ni nde ukanguka mu gitondo agatekereza ibintu nk’ibi?’”

Yongeraho ati: “Umukunzi wanjye ni umuntu ukunda guhisha ubuzima bwe bwite kuko ntabwo ashyira ibintu byinshi ku mbuga nkoranyambaga. Ese ibyo abantu batumva cyangwa badafiteho amakuru ahagije, bagomba kubyihimbira.”

Gashumba avuga ko nta cyamutera kurwana kuko yaba ashyize umukunzi we, usanzwe ari umucuruzi, mu bibaza ndetse ko atigeze yishyura uwo mukobwa ngo azaceceke kuko na we byamubayeho yaba abizi neza ko akwiye ubutabera.

Sheilah Gashumba ari kumwe n’umukunzi we Bidandi
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amavubi yazamutse imyanya icyenda ku rutonde rwa FIFA bwa mbere mu myaka icyenda 7 Ukwakira 2026 Saa 15:32
  2. France Mpundu n’umugabo we berekanye imfura yabo 7 Ukwakira 2026 Saa 15:14
  3. Musanze: Guhemberwa kuri telefone byagabanyije abarimu bataga amasomo 7 Ukwakira 2026 Saa 14:38
  4. Ruboneka Jean Bosco yabonye ikipe nshya muri Libya 7 Ukwakira 2026 Saa 13:50
  5. Umugenzi yapfiriye mu ndege ya Kenya Airways yari yerekeje i Lagos 7 Ukwakira 2026 Saa 12:19