U Rwanda na Kenya byasinyanye amasezerano 11 y’imikoranire

U Rwanda na Kenya byasinyanye amasezerano 11 y’imikoranire

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Kenya byashyize umukono ku masezerano y’imikoranire ari mu nzego 11 zitandukanye hagamijwe gukomeza kwimakaza umubano uhuriweho n’ibihugu byombi.

Ayo masezerano yashyizweho umukono nyuma y’Inama ya 10 ya Komisiyo y’Ubutwererane hagati y’u Rwanda na Kenya, yabereye i Nairobi ku wa 5-6 Ukwakira 2026.

Intumwa z’u Rwanda zari ziyobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr. Usta Kaitesi. Yari kumwe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel Ugirashebuja; Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Damien Murwanashyaka, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Fidelis Mironko n’abandi bayobozi.

Ku ruhande rwa Kenya, intumwa zari ziyobowe na Dr. Musalia Mudavadi, uyobora ibikorwa bya Guverinoma akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Abanyakenya baba mu mahanga.

Amasezerano 11 yashyizweho umukono arimo ajyanye n’ubufasha mu by’amategeko no guhererekanya abakatiwe n’inkiko, ibiganiro bya politiki, ibijyanye n’abinjira n’abasohoka, imiturire n’iterambere ry’imijyi ndetse n’imikoranire mu gukorana n’abaturage baba mu mahanga.

Anakubiyemo imicungire y’amazi no kuhira, imiyoborere y’Inzego z’ibanze, ubufatanye hagati y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) na Polisi ya Kenya, gusangizanya ubunararibonye bushingiye ku muco n’umurage ndetse no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Ayo masezerano yiyongera ku mikoranire isanzwe hagati y’u Rwanda na Kenya mu nzego zirimo dipolomasi, umutekano n’ingabo, uburezi, ubucuruzi, ishoramari, ubwikorezi no kugeza ibicuruzwa aho bijya.

Muri iyi nama impande zombi zagaragaje ko hari intambwe yatewe mu gushyira mu bikorwa amasezerano yo mu nama ya cyenda iheruka kubera i Kigali, zisaba inzego zibishinzwe kwihutisha ibyo zitararangiza no kurangiza amasezerano akiri mu biganiro.

Dr. Kaitesi yagaragaje ko Kenya ikomeje kuba umwe mu bafatanyabikorwa b’ingenzi b’u Rwanda mu bukungu kuko mu 2025, rwatumije muri Kenya ibicuruzwa bifite agaciro karenga miliyoni 398 z’amadolari ya Amerika, mu gihe ibyo rwoherejeyo byari bifite agaciro ka miliyoni 5,3 z’amadolari ya Amerika.

Ati: “Ubucuruzi na bwo ni inkingi y’ingenzi y’umubano wacu mu bukungu. Ubucuruzi hagati y’ibihugu byacu bukomeje kungukira ku kuba byegeranye, imikoranire ikomeye hagati y’abacuruzi babyo n’ubushake dusangiye bwo guteza imbere ukwihuza kw’ubukungu bw’Akarere binyuze mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.”

U Rwanda na Kenya byasinyanye amasezerano 11 y’imikoranire
U Rwanda na Kenya byemeranyije imikoranire mu nzego z’ubutabera
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr. Usta Kaitesi yagaragje ko Kenya ari umufatanyibikorwa w’ingenzi ku bucuruzi bw’u Rwanda n’amahanga
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kenya: Umusifuzi watanze penaliti itavuzweho rumwe yakubiswe  7 Ukwakira 2026 Saa 00:13
  2. Minisitiri wa Siporo yatumiwe muri Gen-Z Comedy 6 Ukwakira 2026 Saa 18:37
  3. Amavubi U23 yasezereye Sudani U23 mu gushaka itike ya CAN 2027 (Amafoto)  6 Ukwakira 2026 Saa 18:20
  4. Bwiza agiye guhurira na Bruce Melodie mu gitaramo azakorera muri Zambia  6 Ukwakira 2026 Saa 15:52
  5. Nyabihu: Poste de santé ya Marangara imaze imyaka 4 idatanga serivisi 6 Ukwakira 2026 Saa 12:38