Ububiko bw’ibigori n’ifumbire bw’uruganda rwa ZARA Investment Ltd, rukorera mu cyanya cyahariwe inganda mu Murenge wa Masoro, mu Mujyi wa Kigali, bwafashwe n’inkongi y’umuriro kuri uyu wa 5 Ukwakira 2026, Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi ryahise ritabara, rigabanya ubukana bw’umuriro.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yabwiye Imvaho Nshya ko iyo nkongi yatangiye mu gitondo, ahagana saa moya.
Yavuze ko ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi ryahise rigera ahabereye iyo nkongi kugira ngo riyizimye itarangiza byinshi.
Ati: “Amakuru twamenye ni uko inkongi yadutse ihereye mu bubiko bw’ibigori n’ifumbire muri urwo ruganda. Kugeza ubu umuriro wacogoye.”
Yuvuze ko ubu Polisi ikomeje iperereza ngo hamenyekane icyaba cyateye inkongi n’ingano z’ibyangirikiyemo.
CIP Gahonzire yavuze ko Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi rikomeje gutanga amahugurwa ku bigo n’ahantu hatandukanye hahurira abantu benshi, birimo amahoteli, amaresitora, inganda, amavuriro n’ibigo bya Leta.
Yavuze ko ayo mahugurwa atangwa ku buntu, abantu bakigishwa ibitera inkongi, ububi bwazo ndetse n’imikoreshereze y’ibikoresho bifashishwa mu kuzimya umuriro, kugira ngo barusheho kuyirinda no kuyikumira mu gihe yadutse.
Umuturage witwa Twagirimana Boniface utuye y’uruganda rwahiye yuvuze ko batunguwe n’iyo nkungi aho babonye yibisira ibikoresho bitandukanye.
Yagize ati: “Hari mu gitondo cya kare nko mu masa kumi n’ebyiri. Twahise tubona umwotsi mwinshi ni bwo twahise tubona ko hari ikidasanzwe cyabereye kuri urwo Ruganda rutunganya ifumbire.
Saa moya ni bwo twamenye neza ko rwafashwe n’inkongi y’umuriro, rero ibisigaye mwabaza ba nyiri uruganda bakagira ibyo bababwira’’.





Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE