Umudugudu wa Rutaraka mu Kagari ka Rutaraka, Umurenge wa Nyagatare ho mu Karere ka Nyagatare ukomeje gutangaza abatuye aka Karere nyuma y’aho beshereje umuhigo wo gutanga umusanzu wa EjoHeza ku kigero cya 321%.
Aya makuru yatangarijwe abahagarariye abaturage mu byiciro bitandukanye mu Karere ka Nyagatare aho ubuyobozi bwashimiraga uyu Mudugudu ku budashyikirwa wagaragaje mu kwesa uyu muhigo.
Imibare igaragagaza ko uyu mwaka bari bafite umuhigo wo gutanga amafaranga angana na 1 100 000 Frw mu kigega cya EjoHeza,nyamara baje kuwusoza bamaze gutanga agera kuri 3 544 000 Frw angana na 321%.
Ibi byatumye Imvaho Nshya inyarukira mu Mudugudu wa Rutaraka maze iganira n’abawutuye ndetse n’ubuyobozi buyigaragariza ibanga bakoresheje mu kugera kuri iki kigero.
Gatete Jean Bosco uyobora uyu Mudugudu yagize ati: “Amafaranga twari twariyemeje gutanga yazamuwe n’uko twagiye dukora ubukangurambaga tubona abandi bantu batabyumvaga bitabira kwizigamira muri EjoHeza.Ni igikorwa twasobanukiwe inyungu yacyo aho twumvise ko ubwizigame bwacu buzaturengera mu bihe biri imbere bityo abantu babyitabira ku bwinshi.”
Ndahimana Cyprien avuga ko uko abaturage bagenda basobanurirwa iyi gahunda bituma bizigamira ndetse bakazamura n’imisanzu yabo.
AtI: “Mbere inaha mu giturage wavugaga kwizigamira muri EjoHeza abantu bakibaza aho aya mafaranga bazayagarurira ntibabyumve. Ariko ubu imyumvire yarahindutse kuko tubona babidusobanurire ku buryo bwimbitse, bakatugaragariza ko amafaranga yacu yunguka kandi akazatugoboka ku buryo hari uba yatangaga nka 3 000 Frw akazamura umusanzu agatanga 5 000 Frw ku kwezi.”
Mukabazayire Anet yongeraho ko mu bindi byatumye bazamura umusanzu ari ubwitabire mu kuzigamira n’abana babo bakiri bato.
Agira ati: “Twumvise neza iyi gahunda turayikunda. Hejuru y’ubwizigamire nari mfite nongeyeho gahunda yo kuzigamira abana banjye muri EjoHeza. Ibi rero byatumye nongera umusanzu uva mu muryango wanjye ujya muri EjoHeza.”
Rwakibibi Tom na we ni umuturage uvuga kwitabira iyi gahunda ku bushake ari kimwe mu byatumye bagera aho bari.
Ati: “Buriya hari gahunda ziza zisaba imisanzu ugasanga kuzijyamo ni ugusunika. Iyo bimeze gutyo ntibitanga umusaruro kuko haba kureba ku jisho bityo ubigusaba yareba hirya cyangwa agiye mu bindi uwo munsi ntubikore. EjoHeza inaha rero si uko bimeze, ni gahunda twagiyemo twumva impamvu yayo nyuma yo gusobanurirwa inyungu. Ibi bituma umuntu mu byo yinjije agerageza kwizigamira umusanzu yumva uhagije.”
Uyu Mudugudu urimo ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi. Abakora iyi mirimo bahamya ko iyo bagize ibyo binjiza biturutse mu bikorwa byabo babanza gutanga ubwisungane mu kwivuza ndetse bakanizigamira muri EjoHeza.
Ni igikorwa bashimirwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko muri rusange Akarere gahagaze neza muri iyi gahunda gusa bakifuza ko n’abataragera ku rwego rwifuzwa batera ikirenge mu cy’uyu Mudugudu wa Rutaraka.
Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Matsiko Gonzague yagize ati: “Mu nshingano dufite nk’ubuyobozi harimo kuba hafi y’Abaturage mu kubafasha gusobanukirwa gahunda za Leta no kuzitabira. Ubukangurambaga dukora mu gukangurira abaturage kwizigamira muri Ejo heza bigaragara ko bamaze gusobanukirwa impamvu yayo.
Dushima Rutaraka tukanasaba ko abandi bakwiye kubareberaho bagateganyiriza izabukuru ndetse n’ibyago byaza bitunguranye.”
Muri rusange mu mihigo y’Akarere ka Nyagatare kari gafite umwaka ushize wa 2025 – 2026, kawesheje ku kigero cya 107% aho kari kariyemeje kugera ku bwizigame bwa 406 566 020frw, hakizigamirwa 435 186 483 Frw.
Umudugudu wa Rutaraka wari ku mwanya wa mbere, mu Tugari aka mbere kaba Rutaraka, naho mu Mirenge ku mwanya wa mbere haza Umurenge wa Nyagatare
Uyu mwaka w’ingengo y’imari 2026 – 2027 biteganyijwe ko hazizigamirwa imisanzu ingana na 501 552 125 Frw ubu hakaba hamaze gutangwa angana na 134 350 178 Frw bingana na 26.8%.







Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE