Buri munsi ugira ibyawo, nkuko Abanyarwanda babivuga; ni na ko bimeze kuri tariki ya 30 Nzeri mu mateka y’Isi. Muri iyi Nkuru Imvaho Nshya yaguteguriye ibyaranze iyo tariki mu mateka y’Isi mu kurushaho gusobanukirwa no kunguka ubumenyi.
Hari abantu bavutse ababyeyi babo babahesha isakaramentu ryo kubatizwa bahabwa izina rya Jérôme kuva ubwo bitiritwa Mutagatifu Jérôme uzirikanwa kuri 30 Nzeri buri mwaka.
Nk’uko bigaragara mu bitabo by’ukwemera gatolika Mutagatifu Jérôme, uzwi cyane kubera uruhare yagize mu guhindura no gusobanura Bibiliya, yapfiriye i Betelehemu ku wa 30 Nzeri 420. Guhera ubwo, Kiliziya Gatolika yahinduye iyo tariki umunsi wahariwe kumwibuka.
Mutagatifu Jérôme afatwa kandi nk’umurinzi w’abasemuzi b’indimi, kubera umurimo ukomeye yakoze mu guhindura Bibiliya mu Kilatini.
Uwo murage wa Jérôme ni na wo watumye 30 Nzeri iba Umunsi Mpuzamahanga wo Guhindura Indimi (International Translation Day) kuko ku wa 24 Gicurasi 2017, Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yafashe Umwanzuro wa 71/288, ishyiraho tariki 30 Nzeri nk’umunsi wo gushimira uruhare rw’abasemuzi n’abandi bakora mu by’indimi mu guhuza ibihugu, koroshya ibiganiro no guteza imbere imyumvire n’ubufatanye. Loni ivuga ko iyo tariki yatoranyijwe kubera ko ari umunsi mukuru wa Mutagatifu Jérôme.
Tariki 30 Nzeri kandi ifite umwanya wihariye mu mateka ya Afurika kuko mu mwaka wa 1966, Igihugu cya Botswana cyabonye ubwigenge nyuma y’ubutkoloni bw’Abongereza. Mu gicuku cy’uwo munsi, ibendera ry’u Bwongereza ryamanuriwe kuri Sitade y’icyo gihugu risimbuzwa ibendera rya Botswana, maze yinjira mu bwigenge yitwa Repubulika ya Botswana. Nyuma y’aho, Sir Seretse Khama, wari Minisitiri w’Intebe, yarahiriye kuba Perezida wa mbere w’icyo Gihugu.
Ku rwego rw’amateka y’u Burayi, iya 30 Nzeri 1938 na yo yari umunsi w’ingenzi nyuma y’amasezerano ya Munich yari yashyizweho umukono ku wa 29 Nzeri n’u Budage, u Bwongereza, u Bufaransa n’u Butaliyani. Ayo masezerano yemereraga u Budage gufata agace ka Sudetenland kari muri Czechoslovakia.
Ku wa 30 Nzeri, amakuru y’ayo masezerano yari amaze gukwira, bituma aba kimwe mu bintu bikomeye byaranze politiki y’u Burayi mbere y’Intambara ya Kabiri y’Isi.
Nyuma y’imyaka 11, ku itariki ya 30 Nzeri 1949, hasojwe ku mugaragaro Berlin Airlift, igikorwa cyari kimaze amezi arenga 15 cyo kugeza ibiribwa, amakara n’ibindi bikoresho mu gice cya Berlin cyari cyugarijwe.
Abanyamerika n’Abongereza n’abandi bafatanyabikorwa bari bakoresheje indege mu kugeza ibikoresho muri Berlin nyuma y’uko inzira zo ku butaka zari zarafunzwe n’Abasoviyete. Kuri iyo tariki ni bwo indege ya nyuma yakoze urugendo, hasozwa icyo gikorwa cyari kimaze kugeza muri Berlin toni zirenga miliyoni 2.3 z’ibikoresho.
No mu bijyanye n’imyidagaduro, 30 Nzeri 1960 ni bwo televiziyo yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangiye kwerekana ku mugaragaro The Flintstones, imwe mu nkuru zikoze mu buryo buryoheye ijisho. Igice cya mbere cya The Flintstone Flyer, cyatambutse kuri ABC kuri iyo tariki.
Ibyo hamwe n’ibindi butagarutsweho muri iyi nkuru bituma 30 Nzeri iba itariki yihariye mu mateka y’Isi.







Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE