Dogiteri Nsabi yanditse indirimbo ‘Urugendo’ arira

Dogiteri Nsabi yanditse indirimbo ‘Urugendo’ arira

Umunyarwenya ubifatanya no gukina filime, Dogiteri Nsabi yahishuye ko kubyo yakoraga yongeyeho umuziki ariko ahishura ko indirimbo ye ‘Urugendo’ yahereyeho yayanditse  arira kubera uburyo ihura n’ubuzima bwe.

Urugendo ni indirimbo imaze amasaha 23 iri ku muyoboro wa YouTube aho imaze kureba n’abasaga ibihumbi 100, n’ibitekerezo by’abayikunze bisaga 1000.

Aganira n’itangazamakuru Dogiteri Nsabi, yavuze ko yagerageje kutibanda ku mateka ye ariko kandi bikanga agashyiramo bike kuko ngo hari n’aho yageraga yandika akarira kubera ibyo yabaga yibutse yanyuzemo.

Yagize ati: “Mu kuyandika hari ibyo nari nashyizemo bikabije ngera aho ndavuga nti reka nongere nandukure ngerageze noroshye kuko no mu kuyihimba njye ubwanjye naricaraga nkarira, nageze no kwa ‘producer’ arambwira ati ibi bikuremo.”

Akomeza avuga ko nubwo yatangiye umuziki ariko yubaha sinema kuko yamufashije kuva muri ubwo buzima avuga ko bwari bubi kandi bitabaye kuri we gusa ahubwo n’umuryango we byatunganye.

Dogiteri Nsabi avuga ko kuri we atumva ko gufasha abavandimwe bishingiye ku mafaranga gusa ahubwo kubafasha uburyo bayishakira ari byo byiza cyane.

Nsabi avuga ko impamvu yahisemo kugira ibyo akura mu ndirimbo ari uko ubusanzwe umuziki ukora nk’ubuvuzi kandi utavurisha ibibi umuntu.

Ati: “Ntekereza ko ubizi ko umuziki ukora nk’ubuvuzi. Hari ibyo nari nanditse numvaga ko bisohotse byahuhura uzabyumva kurusha uko byamuvura.”

Dogiteri Nsabi avuga ko indirimbo ‘Urugendo’ ari intangiriro y’umuziki kandi ko yiteguye gukora umuziki mu buryo bwose kandi abikoze mu rwego rwo kongerera abantu imbaraga no kubafasha kuva mu bikorwa bibi.

Avuga ko ari indirimbo imaze imyaka itatu ikorwaho, agashimira abayikozeho bose barimo Loader na Popiyeeh.

Dogiteri Nsabi avuga ko yateye intambwe idasubira inyuma mu muziki

Reba indirimbo hano:

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Intego ni ukujya mu Gikombe cya Afurika- Constantine nyuma yo gutsinda Cape -Vert 30 Nzeri 2026 Saa 12:47
  2. Gatsibo: Kuva mu makimbirane byatumye abari abakene bigira 30 Nzeri 2026 Saa 11:21
  3. Rubavu: Kubungabunga umugezi wa Sebeya byahinduye imibereho y’abaturage 30 Nzeri 2026 Saa 11:04
  4. Nel Ngabo agiye gutaramira muri Amerika ku nshuro ya mbere 30 Nzeri 2026 Saa 10:29
  5. Shema Fabrice wayoboraga FERWAFA yeguye 30 Nzeri 2026 Saa 06:45