Umunyarwenya ubifatanya no gukina filime, Dogiteri Nsabi yahishuye ko kubyo yakoraga yongeyeho umuziki ariko ahishura ko indirimbo ye ‘Urugendo’ yahereyeho yayanditse arira kubera uburyo ihura n’ubuzima bwe.
Urugendo ni indirimbo imaze amasaha 23 iri ku muyoboro wa YouTube aho imaze kureba n’abasaga ibihumbi 100, n’ibitekerezo by’abayikunze bisaga 1000.
Aganira n’itangazamakuru Dogiteri Nsabi, yavuze ko yagerageje kutibanda ku mateka ye ariko kandi bikanga agashyiramo bike kuko ngo hari n’aho yageraga yandika akarira kubera ibyo yabaga yibutse yanyuzemo.
Yagize ati: “Mu kuyandika hari ibyo nari nashyizemo bikabije ngera aho ndavuga nti reka nongere nandukure ngerageze noroshye kuko no mu kuyihimba njye ubwanjye naricaraga nkarira, nageze no kwa ‘producer’ arambwira ati ibi bikuremo.”
Akomeza avuga ko nubwo yatangiye umuziki ariko yubaha sinema kuko yamufashije kuva muri ubwo buzima avuga ko bwari bubi kandi bitabaye kuri we gusa ahubwo n’umuryango we byatunganye.
Dogiteri Nsabi avuga ko kuri we atumva ko gufasha abavandimwe bishingiye ku mafaranga gusa ahubwo kubafasha uburyo bayishakira ari byo byiza cyane.
Nsabi avuga ko impamvu yahisemo kugira ibyo akura mu ndirimbo ari uko ubusanzwe umuziki ukora nk’ubuvuzi kandi utavurisha ibibi umuntu.
Ati: “Ntekereza ko ubizi ko umuziki ukora nk’ubuvuzi. Hari ibyo nari nanditse numvaga ko bisohotse byahuhura uzabyumva kurusha uko byamuvura.”
Dogiteri Nsabi avuga ko indirimbo ‘Urugendo’ ari intangiriro y’umuziki kandi ko yiteguye gukora umuziki mu buryo bwose kandi abikoze mu rwego rwo kongerera abantu imbaraga no kubafasha kuva mu bikorwa bibi.
Avuga ko ari indirimbo imaze imyaka itatu ikorwaho, agashimira abayikozeho bose barimo Loader na Popiyeeh.

Reba indirimbo hano:





Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE