Kenya: Dangote yatangiye kubaka uruganda rwa miliyoni 16 z’amadolari rw’ibikomoka kuri peteroli

Kenya: Dangote yatangiye kubaka uruganda rwa miliyoni 16 z’amadolari rw’ibikomoka kuri peteroli

Umushoramari Aliko Dangote yatangije umushinga wo kubaka uruganda rutunganya peteroli mu Karere ka Lamu muri Kenya, umushinga wateganyirijwe miliyari 16 z’amadolari ya Amerika.

Uyu muhango wo gutangiza ku mugaragaro imirimo yo kubaka urwo ruganda wabaye kuri uyu wa 30 Nzeri 2026, witabirwa Perezida wa Kenya, William Ruto uwa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, uwa Benin Romuald Wadagani, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed n’abandi banyacyubahiro batandukanye.

Muri uyu muhango Dangote yavuze ko uyu mushinga ugamije gufasha Akarere kwihaza mu bikomoka kuri peteroli.

Ati “Iyo urebye Afurika y’Iburasirazuba, ndetse atari yo gusa, ibihugu byinshi muri 54 bigize Afurika bitumiza ibikomoka kuri peteroli hanze.”

Umushoramari yakomeje asaba ibihugu bya Afurika gushyira imbaraga mu mishinga minini y’iterambere ishobora kuzamura ubukungu no guteza imbere imibereho y’abaturage, by’umwihariko itanga amahirwe ku bantu benshi.

Ati: “Tugomba kureka kwibaza niba Afurika ishobora kubaka imishinga minini. Ahubwo tugomba gutangira kwibaza uburyo Afurika yakwihutisha kubaka ibyo ikeneye.”

Dangote Group iteganya ko imirimo yo kubaka uru ruganda izarangira mu 2030, kandi ko ruzafasha Kenya n’ibindi bihugu byo mu Karere kuziba icyuho cy’ibikomoka kuri peteroli no kugabanya amadovize akoreshwa mu kubitumiza hanze.

Uyu mushinga kandi uzaba ufite ubushobozi bwo gutunganya utugunguru ibihumbi 700 twa peteroli ku munsi.

Yahaye Guverinoma zo mu Karere amahirwe yo kugira imigabane yose hamwe ingana na 30% muri uru ruganda. Ikigo Engineers India Limited cyahawe amasezerano ya miliyoni 450 z’amadolari yo gukora imirimo y’ubwubatsi ijyanye n’umushinga.

Dangote asanzwe afite uruganda rukuru  muri Nigeria aho rwafashije icyo gihugu kuva ku rwego rwo gutumiza hanze ibikomoka kuri peteroli byinshi, gitangira kongera ibyo cyohereza mu mahanga.

Umuhango witabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu batandukanye bo muri Afurika
Dangote yatangije ibikorwa byo kubaka uruganda rwa miliyoni 16$ rw’ibikomoka kuri peteroli muri Kenya
Uruganda ruzubakwa mu Karere ka Lamu
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Menya iby’ingenzi byaranze tariki 30 Nzeri mu mateka y’Isi 30 Nzeri 2026 Saa 15:40
  2. Bafatanywe udupfunyika 4 836 tw’urumogi muri Kigali 30 Nzeri 2026 Saa 15:02
  3. Huye: Ngoma barasaba kubakirwa imihanda yo muri karitsiye 30 Nzeri 2026 Saa 14:48
  4. Intego ni ukujya mu Gikombe cya Afurika- Constantine nyuma yo gutsinda Cape -Vert 30 Nzeri 2026 Saa 12:47
  5. Dogiteri Nsabi yanditse indirimbo ‘Urugendo’ arira 30 Nzeri 2026 Saa 12:16