Abatuye mu Murenge wa Ngoma, Akagali ka Matyazo, ahazwi nko mu Rurenda barasaba kubakirwa imihanda yo muri karitsiye kuko bafite inzira nto zitabasha kunyuramo imodoka n’igihe bakeneye ubutabazi bukaba butabageraho.
Abo baturage bavuga ko mu bihe bitandukanye bagiye bakenera ubutabazi busaba imodoka, ariko ntibubagereho bitewe nuko zitabasha kunyura mu nzira z’abanyamaguru ziri hagati y’inzu.
Kanzayire ati: “Dufite ikibazo gikomeye cyo kutagira imihanda yo muri karitsiye kuko iyo dufite umurwayi tutabasha guhamagara imbangukiragutabara ngo itugereho kubera ko nta nzira y’imodoka ihari.”
Akomeza avuga ko n’abafite imodoka batazicyura mu rugo, ahubwo bashaka aho baziraza kubera kutabona inzira bazinyuzamo.
Uwitwa Cyubahiro na we atuye mu Rurenda, avuga ko ikibazo gikomeye ari ukubona umuhanda kuko mu minsi ishize bakeneye ubutabazi, ariko ntibabubona kubera kubura inzira y’imodoka.
Ati: “Mu kwezi gushize umuturanyi wacu witwa Ntwari Jean Claude yagize ingorane inzu ye ifatwa n’inkongi y’umuriro, duhamagara Polisi izana imodoka ya kizimyamwoto, irenze umuhanda wa Kaburimbo ibura aho inyura bituma inzu ye ishya irakongoka. Iyo tugira umuhanda, Polisi iba yarazimije inkongi hakangirika ibintu bike.”
Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye n’Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Kamana Andrée, avuga ko abo baturage bafite ikibazo koko, ariko ari ingaruka z’uko bubatse batazirikana ko nyuma bazakenera ibikorwa remezo.
Ati: “Ubusanzwe iyo umuntu agiye kubaka asiga ubutaka buto ashobora kugira ikindi kintu akoreramo aho bishoboka. Iyo ari buto asiga inzira, aho ashobora gushyira inzira y’amazi ava mu rugo n’ibindi. Ikibazo cy’abatuye mu Rurenda ni uko igihe bubakaga batasize inzira, ahubwo bamazemo ubutaka bwose ku buryo utabona n’aho ushyira ipoto y’amashanyarazi igihe byaba ngombwa ko ihajya.”
Ku bijyanye n’ubufasha aba baturage bifuza ngo babone imihanda yo muri karitsiye, Kamana yagize ati: “Ntabwo bishoboka. Ntabwo Leta yabwira umuturage ngo asenye inzu ye kugira ngo imwubakire umuhanda, kuko byasaba ko yimurwa agahabwa n’ingurane. Iri ni ikosa bakoze ryo kubaka bamaramo ubutaka bwose kuko hari n’aho usanga barafatanyije ibipangu ngo hatagira ubutaka na buto busigara. Iki ni ikibazo baganiraho hagati yabo hatajemo ubuyobozi.”
Kamana Andrée agira inama abubaka kujya basiga inzira, ariko ngo Leta yashyizeho gahunda y’uko mbere yo kubaka muri site z’imiturire hazajya habanza gukatwa imihanda, abubaka bakajya basanga irimo.







Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE