Ubumwe n’ubudaheranwa mu Rwanda byazamutseho 13%

Ubumwe n’ubudaheranwa mu Rwanda byazamutseho 13%

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Dr Bizimana Jean Damascène, yatangaje ko igipimo cy’Ubumwe n’Ubudaheranwa mu Rwanda cyazamutseho 13% kuva mu mwaka wa 2010 kugeza mu 2025.

Yasobanuye ko iki gipimo kigaragaza ishusho nziza Abanyarwanda bakwiye kwishimira, ariko bagakomeza gushyira imbaraga mu kubungabunga no kurushaho kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa.

Ubusanzwe, ukwezi k’Ukwakira buri mwaka ni ukwezi kwahariwe kuzirikana Ubumwe n’Ubudaheranwa by’Abanyarwanda. Ni umwanya Abanyarwanda bose basabwa kwisuzuma, bakaganira ku ntambwe imaze guterwa mu rugendo rw’Ubumwe n’Ubudaheranwa, inzitizi zikigaragara ndetse n’ingamba zo kuzikemura.

Mu kiganiro yahaye RBA kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Nzeri 2026, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yasabye buri Munyarwanda gufata uku kwezi nk’umwanya wihariye wo gutekereza ku buzima bw’Igihugu.

Yavuze ko u Rwanda rwanyuze mu bihe byiza n’ibibi, by’umwihariko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse n’ingaruka zayo zikaba zikigaragara.

Ati: “Nk’ubu tariki ya 1 Ukwakira u Rwanda rugiye kwinjiramo, ni bwo urubyiruko rw’Abanyarwanda rwatangije urugamba rwo kubohora igihugu, ni na bwo Leta y’icyo gihe yabonye urwitwazo rwo gutangira imyiteguro ya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ingaruka zishingiye kuri iyo Jenoside ziracyahari.

Tugomba rero gufata umwanya tugatekereza ku buzima bw’Igihugu, icyerekezo ndetse n’urugendo rwo kukirinda no gufatanyiriza hamwe kukiyubaka.”

Hari uturere tukigaragaramo ingengabitekerezo ya Jenoside

Minisitiri Bizimana yavuze ko hakiri uturere turimo abantu bafite imyumvire n’ibisigisigi bikomoka ku mateka mabi y’u Rwanda, bikaba bikibangamiye Ubumwe n’Ubudaheranwa.

Ati: “Ni uturere turimo abagifite imyumvire ndetse n’ibisigisigi bikomoka ku mateka mabi, igipimo kitwereka ko hari abantu bakuru bagisabwe n’urwango kugeza ubu bikibangamiye ubumwe n’ubudaheranwa.

Gusa hari ikizere cy’uko dufite abacyiri bato mu rubyiruko badafite ibibazo by’ingengabitekerezo, ahubwo turasaba ko ari bo bagira uruhare mu guhindura ababyeyi babo maze bakitandukanya n’ibitekerezo byabo bishaje bishobora gusubiza abantu inyuma ku ntambwe nziza yari imaze kugerwaho.”

Umuturage witwa Tuyizere Samson, ukomoka mu Kagari ka Nonko, mu Murenge wa Nyarugunga, mu Karere ka Kicukiro, avuga ko urubyiruko rudakwiye gutega amatwi abantu bakuru bagifite imyumvire ya kera ishobora gusubiza u Rwanda inyuma.

Ati: “Aho bigeze twarisobanukiwe nk’abantu bize kandi bamaze gusobanukirwa aho igihugu cyacu cyavuye naho kigeze. Rero uko byagenda kose tuzatanga umusanzu wacu mu kubaka igihugu no guteza imbere icyatuma ubumwe n’ubwiyunge mu gihugu cyacu bugerwaho.”

Ukwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa muri uyu mwaka wa 2026 kuje mu gihe u Rwanda ruri muri gahunda y’iterambere y’imyaka itanu, NST2, ya Guverinoma.

Ni umwanya wo kwisuzuma no gufata ingamba zo gukomeza kwimakaza amahitamo y’Abanyarwanda yo kuba umwe no gushyira imbere ibibahuza, bibafasha kwihuta mu iterambere.

Muri uku kwezi hazabera ibiganiro bitandukanye mu turere twose tw’Igihugu, harimo n’ibizahuza Abanyarwanda baba mu mahanga.

Intego z’ukwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa ni ugusuzuma intambwe imaze guterwa mu rugendo rw’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda aho batuye, aho bakorera no mu muryango mugari, harebwa ibyagezweho n’inzitizi zikigaragara.

Ni umwanya kandi gusobanukirwa uruhare rw’umuco nyarwanda, indangagaciro na kiraziraa mu kugira imyumvire, imitekerereze, imyitwarire n’imikorere ihamye, ndetse no gufata ingamba zo gukumira no gukemura ibibazo bikigaragara bibangamiye Ubumwe n’Ubudaheranwa mu muryango nyarwanda.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr Bizimana yavuze ko ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa byingereyeho 13%
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Umudepite wa Gabon wakubise umukozi wa RwandAir yaciwe asaga miliyoni 1,2 Frw  29 Nzeri 2026 Saa 15:31
  2. Umukinnyi wa filimi Dennis Haskins yitabye Imana ku myaka 75 29 Nzeri 2026 Saa 14:29
  3. Korali Hermon yasubiyemo indirimbo ‘Amatunda’ imaze imyaka 20 29 Nzeri 2026 Saa 14:13
  4. Uganda: Rukidi wakoze kuri Televiziyo y’u Rwanda yimitswe nk’Umwami wa Tooro 29 Nzeri 2026 Saa 12:48
  5. Nyagatare: Umuhanda wa Kaburimbo bubakiwe watumye bahingira isoko 29 Nzeri 2026 Saa 12:39