Abaturage bo mu Murenge wa Kiyombe, mu Karere ka Nyagatare, bavuga ko serivisi z’ubuvuzi bw’amenyo begerejwe ku kigo nderabuzima cya Nkana, zabafashije kutongera kujya kuzishakira mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda.
Aba baturage bavuga ko mbere batagiraga ivuriro ribegereye ritangirwamo serivisi z’ubuvuzi bw’amenyo, bigatuma bambuka umupaka bakajya kuzishakira muri Uganda.
Bavuga ko kujya gushaka ubwo buvuzi hakurya y’umupaka byabagoraga, kuko byabasabaga gukora ingendo ndende, ndetse bamwe bakambuka mu buryo butemewe kubera ko aho batuye hatari hafi umupaka wemewe.
Kuri ubu, bavuga ko kubakirwa Ivuriro rya Nkana no kurishyiramo serivisi z’ubuvuzi bw’amenyo byatumye babona ubuvuzi hafi yabo kandi bakabasha kubukoresha hifashishijwe ubwisungane mu kwivuza.
Bataringaya Georgy agira ati: “Inaha ntitwagiraga aho twivuriza indwara z’amenyo, aho byadusabaga kujya hakurya aha mu baturanyi. Byarimo imbogamizi kuko byazagamo kwamuka mu buryo butemewe kuko nta mupaka wemewe kunyurwaho dufite. Ikindi ni uko byanadusabaga gukora ingendo ndende kugira ngo tugereyo.”
Akomeza agira ati: “Kuri ubu ariko turashima ko twubakiwe ivuriro hafi rigashyirwamo izi serivisi twakeneraga hakurya, aho ubu duhinira hafi. Duhabwa serivisi nziza zizewe bitandukanye n’uko twavurwaga hakurya hariya.”
Byamukama Jane nawe yagize ati: “Iri vuriro ryaradufashije cyane. Abanyantege nke twari tugiye kugwa mu mayira tujya gushaka ubuvuzi bw’amenyo. Ikindi nubwo batuvuraga ariko twarahendwaga kuko ibi bya Mituweli ntiwabijyanayo. Byatumaga twiyishyurira kandi dutanga ubwisungane mu kwivuza. Kuri ubu ni byiza kuko ivuriro twubakiwe ryashyizwemo ibikoresho kandi tuvurwa kuri Mituweli.”
Turyahenda Anicet, umujyanama w’ubuzima, avuga ko kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi bibafasha kwivuza hakiri kare bityo indwara ntizikomeze kubazahaza.
Ati: “Nubwo wumva bajyaga kwivuza hakurya, hajyagayo umuntu ubona ko yarembye cyane. Urumva ko kurwara abantu bakazahara byadindizaga ibikorwa byabo bibateza imbere. Kuba twarahawe izi serivisi z’ubuvuzi ni igisubizo ku buvuzi bw’abaturage.”
Ibi binashimangirwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare, bugaragaza ko mu bikorwa byishimirwa byakozwe harimo kubaka amavuriro hafi y’umupaka, agamije gufasha abaturage kubona serivisi z’ubuvuzi hafi yabo no kutongera gukora ingendo ndende bazishaka.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry, yagize ati: “Abaturage ba Kiyombe muri Karambo bubakiwe ivuriro hagamijwe ko babona hafi serivisi z’ibanze bakenera. Ni ibikorwa bishingira ku byifuzo n’ibitekerezo by’abaturage hanyuma hakarebwa n’ubushobozi buhari bigashyirwa mu bikorwa. Twizeye ko iri vuriro rizatuma abaturage bagira ubuzima bwiza bityo bakabasha gukora ibibateza imbere.”
Kubaka amavuriro y’ibanze afasha abaturage batuye ku mipaka ni icyemezo cyafatiwe mu mwiherero w’Abayobozi Bakuru mu 2017, mu rwego rwo kwegereza abaturage serivisi z’ibanze no kubafasha kubona ubuvuzi hafi yabo.






Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE