Umuhanzi Zuchu yagaragaje ibyo asabira umukobwa we

Umuhanzi Zuchu yagaragaje ibyo asabira umukobwa we

Umuhanzi wo muri Tanzania Zuchu yatuye isengesho umwana we w’umukobwa amusabira uburinzi bw’Imana igihe azaba ari aho atabasha kumurinda n’ubugenge mu gihe agiye gufata imyanzuro atashobora kumufatira.

Ni bimwe mu butumwa yasangije abamukurikira mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 28 Nzeri 2026, ku mbuga nkoranyambaga ze agaragariza abamukurikira ko intwaro ikomeye umubyeyi yaha umwana ari isengesho amusengera buri munsi.

Yanditse ati: “Naturiyeho amahoro n’uburinzi ku mukobwa wanjye igihe ari ahantu ntabasha kumurinda, Kwiyizera mu gihe ari aho ntabasha kumushyigikira no gushishoza mu gihe agiye gufata imyanzuro ntabasha kugiramo uruhare.”

Ni ubutumwa bwishimiwe bugaragariza ababyeyi bose ko bakwiye guhora basabira abana babo kandi bakabatura Uwiteka kuko we ahorana na buri kiremwa cye binashimangira ko buri mubyeyi akwiye kwatura amagambo meza ku mwana we.

Kuva yabyara Zuchu ntasiba kugaragaza ko Imana yamuhaye ikintu cyiza mu buzima nk’undi mubyeyi wese wizihirwa n’ububyeyi.

Zuchu avuze ibi nyuma y’uko hashize iminsi we n’umugabo we Diamond Platinumz bakoze ibirori byo kwerekana umwana bisanzwe biba nyuma y’iminsi 40 umwana avutse ibirori byitabiriwe n’inshuti n’abavandimwe n’abandi biganjemo ibyamamare bitandukanye muri Tanzania.

Abahanzi Diamond Platnumz na Zuchu bamaze ukwezi kumwe n’iminsi 26 batangaje ko babyaye imfura yabo, bayita Sandrah Nasibu.

Zuchu yasabiye umukobwa we uburinzi bw’Imana
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Uburasirazuba: Uturere 6/7 turi hejuru y’impuzandengo y’abangavu baterwa inda 28 Nzeri 2026 Saa 18:19
  2. Zirikana indirimbo za kera zigaruriye imitima y’abantu 28 Nzeri 2026 Saa 18:02
  3. Nyagatare: Abuhira ku idamu ya Rwarucura bashima ko yatangiye gukurwamo amarebe 28 Nzeri 2026 Saa 16:55
  4. Mu myaka 23 abayobozi bamenyekanishije imitungo kuri 99.9% 28 Nzeri 2026 Saa 16:09
  5. Nyagatare-Kiyombe: Begerejwe serivisi z’ubuvuzi bw’amenyo, baruhuka kuzishakira muri Uganda 28 Nzeri 2026 Saa 15:38