Amakuru mashya
RSSB Tigers yasoreje ku mwanya wa 4 mu mikino mpuzamigabane ya FIBA Impungenge z’u Rwanda kuri Sylvain Ekenge wongeye kugirwa Umuvugizi wa FARDC  Minisitiri Marizamunda yatangije icyiciro cya mbere cy’amasomo ya Kaminuza y’u Rwanda ya Gisirikare Menya ‘Ibyo Ubutaka Bwibuka’ imurikabikorwa ry’ubuhanzi ryatangijwe mu Rwanda Jane Doe washinjaga Jay-Z kumusambanya yavuze ko yamubeshyeraga U Rwanda na Armenia byasinyanye amasezerano akuraho viza ku bafite pasiporo za dipolomasi NBA G League United yabujije RSSB Tigers gukora amateka mu mikino mpuzamigabane ya FIBA Hateguwe ibihembo byo guhemba abanyamwuga 58 mu myidagaduro y’u Rwanda

RSSB Tigers yasoreje ku mwanya wa 4 mu mikino mpuzamigabane ya FIBA

RSSB Tigers yasoreje ku mwanya wa 4 mu mikino mpuzamigabane ya FIBA

Ikipe ya RSSB Tigers yari ihagarariye u Rwanda n’Umugabane wa Afurika yasoreje ku mwanya wa kane mu mikino y’irushanwa rihuza amakipe ahagarariye imigabane ku Isi rya ‘FIBA Intercontinental Cup 2026’, nyuma yo gutsindwa na Club Atletico Boca Juniors yo muri Argentine amanota 93-62.

Uyu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu wakinwe mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 27 Nzeri 2026, mu nzu y’imikino ya National Indoor Stadium iri mu Mujyi wa Beijing mu Bushinwa.

RSSB Tigers yawukinnye idafite umukinnyi w’imena wayo Craig Randall wagiriye ikibazo cy’imvune mu mukino wa kimwe cya kabiri (½)  batsinzwemo na NBA G League United yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. 

Ni umukino watangiye wihuta, amakipe yombi atsindana binyuze mu bakinnyi barimo Leonardo Lema na Axel Mpoyo. Agace ka mbere karangiye Club Atletico Boca Juniors iyoboye umukino n’amanota 26 kuri 18 ya RSSB Tigers.

Mu gace ka kabiri, iyi kipe yo muri Argentine yakomeje kongera amanota ibifashijwemo n’abarimo Agustin Barreiro watsindaga amanota yiganjemo atatu ndetse ikinyuranyo kigera muri 20 (38-18). 

Ku rundi ruhande, RSSB Tigers ntiyorohewe n’aka gace itakaza imipira myinshi (turn overs), bituma iyi kipe ikomeza kuzamura amanota.

Igice cya mbere cyarangiye Club Atletico Boca Juniors ikomeje kuyobora umukino n’amanota 52 kuri 29 ya RSSB Tigers.

Mu gace ka gatatu, umukino watangiye wegeranye amakipe yombi atsindana amanota yatsindwaga cyane n’abarimo Jose Vildoza na Ndayisaba Ndizeye Dieudonne.

Mu minota itatu ya nyuma, iyi kipe yo muri Argentine yakomeje kongera ikinyuranyo cy’amanota ibifashijwemo na Tomas Monacchi watsindaga cyane kigera muri 32 (74-42). 

Aka gace karangiye Club Atletico Boca Juniors igejeje ku manota 75 kuri 45 ya RSSB Tigers.

Mu gace ka kane, RSSB Tigers yagerageje kugaruka mu mukino, itsinda amanota 17, ariko Club Atletico Boca Juniors na yo ikomeza kongera ikinyuranyo, umukino urangira itsinze RSSB Tigers amanota 93-62, yegukana Umudali w’Umuringa mu gihe RSSB Tigers yasoreje ku mwanya wa kane mu mikino ya FIBA Continental Cup” irimo gukinwa ku nshuro ya 36.

Umukino wa nyuma urahuza NBA G League United yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Rytas Vilnius yo muri Lithuania guhera saa sita n’igice.

Ndizeye Dieudonne agerageza gutsinda amanota atatu
Sage Kwizera agerageza gutsinda amanota
Sage Kwizera yahawe umwanya wo gukina muri uyu mukino
Francisco wa Caffaro Club Atletico Boca Juniors agerageza gutsinda amanota
Shema Osrbon ni umwe mu bakinnyi ba RSSB batsinze amanota menshi muri uyu mukino
Club Atletico Boca Juniors yegukanye Umudali w’Umuringa mu mikino ya FIBA Continental Cup 2026
RSSB Tigers yasoreje ku mwanya wa kane mu mikino ya FIBA Continental Cup yitabiriye ku nshuro ya mbere mu mateka
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Menya ‘Ibyo Ubutaka Bwibuka’ imurikabikorwa ry’ubuhanzi ryatangijwe mu Rwanda Hashize amasaha 19
  2. Jane Doe washinjaga Jay-Z kumusambanya yavuze ko yamubeshyeraga Hashize amasaha 23
  3. NBA G League United yabujije RSSB Tigers gukora amateka mu mikino mpuzamigabane ya FIBA Hashize amasaha 24
  4. Hateguwe ibihembo byo guhemba abanyamwuga 58 mu myidagaduro y’u Rwanda Hashize umunsi 1
  5. Amavubi yerekeje muri Cap-Vert (Amafoto) Hashize umunsi 1