Mushikiwabo yavuze ku matora,umukandida wa RDC n’ibihugu bya Sahel byikuye muri OIF
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa ku Isi (OIF), Louise Mushikiwabo, yavuze ku matora ateganyijwe mu Nama ya 20 y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, aho ari umwe mu bakandida bahatanira kongera kuyobora uyu Muryango.
Mushikiwabo yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru France 24 ku wa Gatanu, tariki ya 25 Nzeri 2026, aho yanavuze ku mukandida watanzwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), amakimbirane hagati y’u Rwanda na RDC ndetse n’ibihugu bya Sahel byikuye muri OIF.
Mushikiwabo ku matora ya OIF
Mu kiganiro, umunyamakuru Marc yamubajije ku matora azabera mu Nama ya 20 ya La Francophonie, mu gihugu cya Cambodia mu Ugushyyingo 2026, aho Mushikiwabo ari umwe mu bakandida bahatanira kuyobora OIF hamwe n’abandi bane, barimo Umunyamoritaniya Kumbamba ndetse n’Umunyekongokazi Juliana Lumumba.
Umunyamakuru yavuze ko ari ubwa mbere habaye amatora arimo abakandida benshi, maze abaza Mushikiwabo niba abona ko kuba Abakuru b’Ibihugu bagomba guhitamo hagati y’abakandida batandukanye ari ikintu cyiza.
Mushikiwabo yashimangiye ko ari ibintu byiza kandi ko ari ikimenyetso cy’ubukure OIF imaze kugeraho mu myaka 56 imaze ibayeho.
Ati: “Ni Umuryango ugaragaza ko umaze kugira ubukure buhagije, Abakuru b’Ibihugu buri gihe baba bishimiye guhitamo mu buryo bunyuze mu mucyo uwo bashaka, ni na ko bigenda kuva uyu muryango washingwa.”
Yavuze ko adatewe impungenge n’ayo matora, ashingiye ku bikorwa yakoze mu gihe cy’imiyoborere ye ndetse no ku buryo yateje imbere umuryango.
Umunyamakuru yamubajije niba ibyo bikorwa ari byo ashingiraho avuga ko azatorwa byoroshye n’abakuru b’ibihugu.
Mushikiwabo ati: “Ntabwo navuga ko ibyo nakoze ari byo bingira ugomba gutorwa kurusha abandi, kubera ko nk’uko bisanzwe n’amatora akorwa kugera arangiye kandi ibiyavamo bigenwa n’Abakuru b’Ibihugu”
Yakomeje avuga ko afite intego zifatika zo guteza imbere OIF, harimo gukomeza ubumwe hagati y’ibihugu bigize uyu muryango, yibutsa ko ari ibintu azi neza kuko yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda.
Ntabwo atewe impungenge n’umukandida wa RDC
Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo, yavuze ko nubwo Juliana Lumumba yatanzwe na RDC nk’umukandida bahatanye muri ayo matora, ndetse akaba umukobwa w’umwe mu bantu baharaniye ubwigenge bw’igihugu cye, Patrice Lumumba, ibyo bitamutera impungenge.
Yanabajijwe niba adatekereza ko kuba RDC yaratanze umukandida mu gihe isanzwe ifitanye amakimbirane n’u Rwanda bishobora kuba uburyo bwo guhangana hagati y’ibihugu byombi.
Mushikiwabo yagize ati: “Ndabyemera hari amakimbirane hagati y’igihugu cyanjye n’umuturanyi wacyo RDC,kandi ntabwo ayo makimbirane ari mashya. Iyo kandidature y’Umunyekongokazi ariko muri OIF ayo makimbirane nta mwanya ahafite.
Ntabwo ntekereza ko ako gapingane kaba gahari, uzatorwa ni uzaba yakorewe ubugororangingo ngo abe umuyobozi w’Umuryango”.
Yavuze ko ibihugu bigize OIF bifite uburenganzira busesuye bwo kwihitiramo umuyobozi bibona ko akwiriye.
Ati: “Abakuru b’Ibihugu ni bo bafite ijambo rya nyuma mu guhitamo umukandida nyawe, uri muri batatu bahatanye kuyobora OIF kugira ukomeza kuba uw’ingirakamaro”.
Umunyamakuru yabajije Mushikiwabo, nk’uwabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, ku birego u Rwanda rwagiye rushinjwa mu Muryango w’Abibumbye ko rugira uruhare mu ntambara zo muri RDC, ndetse n’ibihano rwafatiwe n’Umuryango w’Ibihugu by’u Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, niba adatekereza ko ibyo bishobora kuba ikibazo kuri kandidature ye.
Mushikiwabo yavuze ko kuba umukandida kuri uwo mwanya bidasaba ko abahatana babazwa ibibazo nk’ibyo, kuko ibihugu byinshi biba bifitanye ibibazo, kandi ko yaba OIF cyangwa indi miryango, ababiyobora badatorwa hashingiwe ku bushuti bw’ibihugu cyangwa amakimbirane ari hagati yabyo.
Ati: “Yego ndabyemera ni ukuri,hari amakimbirane mu Karere kacu kandi agera ku gihugu cyanjye,ubwo abakuru b’Ibihugu bazatora ni bo bamenya niba ikintu gifite ishingiro bazashingiraho cyangwa atari ngombwa, mu gutamo umunyamabanga Mukuru wabo”.
U Bufaransa na Canada bazatora nde?
Umunyamakuru yabajije Mushikiwabo niba atekereza ko ibihugu bifite ijambo rikomeye muri OIF, birimo u Bufaransa na Canada, bizamutora cyangwa bizahitamo kutabogama.
Mushikiwabo ati: “Icyo kibazo ntabwo nashobora kugisubiza kuko ntabwo namenya amabanga y’ibihugu binyamuryango. Mfite abanshyigikiye bagize umuryango kandi nditeguye guhatana kuko ni ikintu cyiza ku muryango”.
Njyewe ndumva ndi umukandida mwiza ariko icyemezo cyo gutora ni icy’abakuru b’ibihugu bazaba bahitamo”.
Mushikiwabo yakomeje avuga ko atewe ishema no kuba Côte d’Ivoire imushyigikiye, kuko ari igihugu gikomeye muri OIF kandi gishobora gufasha ibindi bihugu kugira amahitamo nk’ayacyo, mu gihe buri gihugu kiba gifite ijwi rimwe.
Ibihugu bya Sahel byikuye muri OIF
Mushikiwabo yabajijwe kandi ku bihugu birimo Burkina Faso, Niger na Mali byafashe icyemezo cyo kwivana muri OIF, nyuma bikanahabwa ibihano ndetse bikurwamo, mu gihe Guinea Conakry na Gabon byabayemo ihirikwa ry’ubutegetsi bitafatiwe ibihano nk’ibyo.
Mushikiwabo yasubije ko atari Umunyamabanga Mukuru w’ibihugu byikuye muri OIF, ariko ko kuba byarawuvuyemo ari igihombo.
Ati: “ Ni igihombo ku Munyamabanga Mukuru wa OIF, kandi ndatekereza ko ari ibintu bisobanutse kuri ibi bihugu byikuye mu muryango. Ku bijyanye n’ibihano byafatiwe rero, iyo habaye ikibazo nk’icyo ibihugu bigize OIF biraterana bikaganira,bagatega amatwi ibyo bihugu biri mu kibazo hanyuma hagafatwa umwanzuro”.
Yakomeje avuga ko nubwo ibihugu bya Guinea Conakry na Gabon byabayemo Coup d’Etat, abayobozi b’inzibacyuho na bo begereye OIF bagaragaza ko bashaka gukomeza gukorana n’uyu muryango.
Ati: “Baraje badusaba ko twabaha amahirwe ya kabiri kandi ko bashaka gukurikiza amahame agenga abanyamuryango, turicara tubiganiraho hanyuma dufata umwanzuro icyo ni cyo cyabaye”.
Yavuze ko ibihugu byikuye muri OIF bishobora kongera gusaba kugaruka mu muryango igihe bizaba bibishaka, kuko uyu muryango ushingira ku bufatanye n’ubwuzuzanye bw’abaturage bawugize, bahagarariwe n’abayobozi babo.
Ati: “Ndizera ko ibyo bihugu bishobora kugaruka mu rugo bikakirwa mu Muryango”.
U Rwanda rwagaragarije amahanga ko rudashidikanya ko Mushikiwabo afite ubushake n’ubushobozi bwo gukomeza kuyobora OIF, ari na yo mpamvu rwamutaho umukandida.
Uwo Munyarwandakazi w’imyaka 65 arimo kwiyamamariza kuyobora OIF muri manda ya 4, umwanya yagiyeho mu 2018, ubwo yari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda kuva mu 2009.
Hagati ya 2008-2009, yanabaye kandi Minisitiri w’Itangazamakuru icyarimwe akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda.
Tariki ya 12 Ukwakira 2018, ni bwo Mushikiwabo yatorewe manda ya mbere y’imyaka 4 yo kuyobora OIF, mu nama ya 17 y’uwo Muryango yabereye mu Mujyi wa Yerevam muri Armenia yatowe muri manda ya 2, tariki ya 20 Ukwakira 2022, mu Mujyi wa Djerba muri Tunisia.
Amatora y’Umunyamabanga wa OIF ataha, ateganyijwe tariki ya 16 Ugushyingo 2026, muri Cambia.
