Gatsibo: Abagana ibitaro bya Kiziguro binubira ubuto bwabyo

  • HITIMANA SERVAND
  • Nzeri 19, 2026
  • Hashize amasaha 2
Image

Abaturage b’Akarere ka Gatsibo bagana ibitaro bya Kiziguro bavuga ko babangamiwe no kuba hari serivisi batabona uko babyifuza biturutse ku buke bw’inyubako bakirirwamo bakifuza ko ibitaro byakwagurwa.

Abarwayi abarwaza n’abandi bakenera serivisi mu bitaro bya Kiziguro bagaragaza ko umubare w’abakirwa n’ibi bitaro urengeje ubushobozi ibyuma bakirirwamo, ibituma haba umubyigano ndetse no gutinda kwakirwa.

Mutuyimana Emelita uturuka mu Murenge wa Muhura agira ati: “Ikibazo dufite ni uko usanga tugana ibitaro turi benshi ariko aho duhurira haracyari hato. Urabona ko yaba mu byumba aho abakeneye kwakirwa bategerereza ndetse na hariya hakirirwa abakinjira mu bitaro hose haba huzuye. Ibi bitugiraho ingaruka kuko dutinda ku mirongo dutegereje kwakirwa, bityo serivisi twashakaga ntituzibone neza.”

Munganyinka Yvonne wo mu Murenge wa Rugarama arwaje umubyeyi waje kubyarira mu bitaro bya Kiziguro avuga ko hari igihe abarwaza batabona aho bikinga ngo baruhuke.

Ati: “Hari igihe ababyeyi baba benshi bigatuma aho kuryama haharirwa uwabyaye n’uruhinja abarwaza bakarara hanze. Urumva kurara hanze no kuribwa n’umubu bishobora gutuma uwaje kurwaza nawe ahava ari umurwayi. Nibura hari inyubako zihagije n’iyo umuntu ataryama ariko ari mu nzu ntiyakwicwa n’imbeho. Turifuza ko ibitaro byakwagurwa.”

Umuyobozi w’ibitaro bya Kiziguro, Dr. Mutuyimana Gilbert avuga ko iki kibazo bakizi kandi ko hari ingamba bafashe zigamije kwagura ibitaro aho hari ibigishyirwa ku murongo.

Yagize ati: “Ubu mu biri gukorwa ni uko twatangiye kwizigamira amafaranga yafasha mu kwagura ibitaro aho kugeza ubu dufite agera kuri miliyoni 300 Frw. Ugereranyije n’ibikorwa bikenewe aracyari make ariko tunakomeje kuyongera aho dutekereza ko n’ubuyobozi buzadufasha mu kongera ingengo y’imari kugira ngo ibitaro bivugururwe.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard yabwiye Imvaho Nshya ko ubuyobozi bw’Akarere buri gukorana n’ibitaro ndetse na Minisiteri y’Ubuzima kugira ngo hagurwe ibitaro.

Ati: “Hari ibyo ibitaro biri gukora aho turi kwegeranya ubushobozi kugira ngo inyubako z’ibitaro zagurwe. Ni igikorwa dufatanyamo na Minisiteri y’Ubuzima aho banadufasha mu buryo bwo kongera ingengo y’imari ikenewe hakagira ibikorwa n’akarere ndetse n’ibikorwa n’ibitaro. Turatanga icyizere ku baturage bacu rero ko mu gihe kitarambiranye imirimo yo kwagura ibitaro izatangira bityo bikazafasha mu kunoza serivisi zihatangirwa.”

Ibitaro bya Kiziguro byivurizwaho n’abaturage basaga ibihumbi 496 banyura mu bigo nderabuzima 11, bifite ibitanda 158 ndetse n’imodoka 5 zitwara abarwayi.

Abagana ibitaro bya Kiziguro bifuza kohakongerwa na serivisi bahabwa
Abarwayi babangamiwe no kuba bakibyiganira mu nyubako nto
Abagana ibitaro bifuza ko byakwagurwa
  • HITIMANA SERVAND
  • Nzeri 19, 2026
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE