U Rwanda mu bufatanye n’ikindi kigo cyo muri Amerika gitunganya Wolfram

  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 15, 2026
  • Hashize iminsi 2
Image

Leta y’u Rwanda igiye guhabwa imigabane ingana na 25%, muri Sosiyete ya Almonty Industries Inc ikompka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), binyuze mu bufatanye mu guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Wolfram/Tungsten.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli na Gazi (RMB), rwatangaje ko iyi ari intambwe ikomeye mu guteza imbere uruhererekane rw’agaciro k’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda, ubushobozi bwo kuyatunganya ndetse n’iterambere ry’ubucukuzi burambye.

Amasezerano u Rwanda rwagiranye na Almonty Industries Inc [ifite ishami ryayo rya Almonty Rwanda Pty Ltd], agena ko iyi sosiyete izajya igura amabuye y’agaciro yacukuwe, ayatunganyijwe n’ibisigazwa ndetse iteganya kubaka uruganda rubitunganyiriza mu Gihugu.

Umuyobozi Mukuru wa Almonty Industries, Lewis Black, yavuze ko ubu bufatanye butazategereza umusaruro w’ubushakashatsi bushya kugira ngo butangire gutanga umusaruro.

Ati: “Amahirwe ya mbere ari mu mabuye asanzwe acukurwa. Aya masezerano azadufasha kuyakusanya, kuyatunganya no kuyohereza mu mahanga, mu gihe dutegura uruganda ruzajya ruyakira rukayatunganya.”

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli na Gaz, Alice Uwase, yavuze ko uyu mushinga uzafasha u Rwanda kongera ubushobozi bwo gutunganya amabuye no guhugura Abanyarwanda bazakora muri uru rwego.

Ati: “Ubu bufatanye bujyanye n’icyerekezo cyacu cyo kubaka urwego rw’ubucukuzi rugezweho, rurambye kandi rugirira Abanyarwanda akamaro mu gihe kirekire.”

Almonty yatangaje ko yageze kuri ubu bufatanye nyuma yo guhuzwa n’u Rwanda na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kubaka uruganda biteganyijwe mu cyiciro kizakurikiraho, nyuma y’uko impande zombi zemeranyije ku yandi masezerano y’ishoramari.

Almonty Industries ni ikigo mpuzamahanga cyibanda ku bucukuzi, gutunganya no gucuruza Wolfram. Kizwi cyane mu gufata ibirombe cyangwa imishinga y’ubucukuzi idatanga umusaruro uhagije, kikayivugurura kugira ngo ishobore gukora neza. Gifite imishinga muri Koreya y’Epfo, Portugal na Espagne.

Wolfram gicukura ikoreshwa mu nganda zikora ibikoresho bya gisirikare n’iby’ikoranabuhanga.

Almonty yari isanzwe ifite icyicaro i Toronto muri Canada, ariko muri Mata 2026 yacyimuriye i Dillon, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Imigabane y’iki kigo kandi ibarizwa ku isoko ry’imari n’imigabane rya Nasdaq iri mu masoko y’imari n’imigabane akomeye ku Isi.

  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 15, 2026
  • Hashize iminsi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE