Perezida Kagame yakiriwe na Perezida Macron w’u Bufaransa

  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 11, 2026
  • Hashize umunsi 1
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yakiriwe na mugenzi we w’u Bufaransa Emmanuel Macron mu biro bye, Élysée Palace, baganira ku gukomeza mubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu byombi. 

Perezida Kagame ari i Paris mu Bufaransa guhera ku wa Gatatu tariki ya 9 Nzeri, aho yifatanyije n’abandi Bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma ndetse n’abandi bayobozi bo hirya no hino ku Isi mu nama Mpuzamahanga yiga ku by’isanzure yatangijwe ku mugaragaro ku wa Kane tariki ya 10 Nzeri 2026. 

Iyi nama yateguwe ku bufatanye bw’u Bufaransa n’u Budage igamije kuganira ku hazaza h’urwego rw’iby’isanzure, hibandwa ku bukungu bushingiye kuri rwo, ubushakashatsi bwa siyansi ndetse n’imikoreshereze irambye y’isanzure.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko aba Bakuru  b’Ibihugu bombi baganiriye ku gukomeza no kurushaho guteza imbere umubano usanzweho hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa mu nzego zibyara inyungu ku mpande zombi ndetse no ku bindi bireba Akarere n’Isi muri rusange. 

Umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa ukomeje kwaguka aho ibihugu byombi bifatanya mu nzego zitandukanye zirimo iterambere, uburezi, ubutabera n’izindi zinyuranye.

Uyu mubano wongewemo ikibatsi muri Kamena uyu mwaka, ubwo Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari kumwe na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, bafunguraga ku mugaragaro urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rwahawe izina rya ‘Les Archives’.

Muri Kamena 2026 kandi ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano abiri y’imikoranire arebana n’ubufatanye mu bijyanye n’abimukira ndetse no korohereza abantu bagize imiryango y’abakozi bari mu butumwa bwa Leta bwa buri gihugu kubona akazi mu kindi.

  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 11, 2026
  • Hashize umunsi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE