Gasinzigwa yibukije abagore kuziyamamaza bazirikana inshingano z’ubuyobozi

Gasinzigwa yibukije abagore kuziyamamaza bazirikana inshingano z’ubuyobozi

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Oda Gasinzigwa yibukije Abagore ko bakwiye kugira uruhare mu matora y’Inzego z’ibanze ateganyijwe mu minsi iri Imbere biyamamaza, ariko kandi bakabikora bazirikana inshingano bagiye guhabwa kurusha gushishikazwa no kurwanira imyanya baharanira kuzamuka mu nzego batitaye ku byo batorewe.

Yabigarutseho kuri uyu wa 11 Nzeri 2026, ubwo yari yitabiriye Inama isanzwe ya 25 y’Inama Rusange y’Inama y’Igihugu y’Abagore, yabereye ku ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Mu ijambo rye Oda Gasinzigwa yasabye abagore kugira uruhare mu matora azaba mu Ukwakira biyamamaza, bitoza kandi bagaha agaciro inshingano bahawe ntibashishikazwe no kuzamuka mu nzego gusa.

Yagize ati: “Uburenganzira twarabubonye, ariko guhabwa uburenganzira ntibihagije bisaba ko natwe tumenya impamvu tujya muri izi nshingano. Turaziranye, Si byo? Nabaye muri CNF ku Mudugudu, ku Kagari imyaka itanu yose, rimwe na rimwe tukumva ngo umugore arashaka kujya muri CNF kuko ashaka kuba umudepite. Ariko icyo nshaka kuvuga ahangaha ni uko inzego zose zifite agaciro.”

Akomeza abasaba kutazaharirana inshingano nk’uko bisanzwe bigaragara mu Nzego z’ibanze ati: “Ni byiza ko wiyamamaza witeguye gufata inshingano aho gusanga muri CNF yose mu nzego zo hasi hakora Perezida cyangwa Perezida n’umwungirije gusa.”

Ubwo yatangaga ibitekerezo Senateri Mureshyankwano Rose, na we yabishimangiye akangurira abagore, cyane cyane abakiri bato kuziyamamaza.

Ati: “Muri aya matora tugiye kwinjiramo, ndasaba abagore cyane abakiri bato kwiyamamaza kuko dukeneye abadusimbura twebwe tumaze gusaza. Na njye nigeze kwiyamamariza guhagararira abagore mu Kagari.”

Muri iyi nama kandi hafatiwemo imyanzuro itandatu izifashishwa mu kwesa imihigo y’umwaka utaha harimo gukomeza gushishikariza abagore kwitabira amatora no kwiyamamaza ndetse no kumenya inshingano, gukomeza gushyigikira abagore n’abakobwa mu bukungu, gukomeza gukora ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi bibazo bibangamiye umuryango, gufatanya kurwanya ibiyobyabwenge n’indi yose bakazayishyira mu bikorwa hifashishijwe imikoranire y’inzego.

Iyi Manda irangiye yatowe mu 2021, bikaba biteganyijwe ko ibikorwa by’amatora y’Inzego z’ibanze bizatangira ku wa 1 Ukwakira 2026, ubwo hazatangira igikorwa cyo gutumira no kwakira indorerezi z’amatora kugeza ku wa 22 Ukwakira.

Abagore bibukijwe kwiyamaza ariko bakazirikana inshingano batorewe
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25