Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania ziyemeje gukomeza kurinda abaturiye imipaka
Ingabo z’u Rwanda (RDF), zirwanira ku butaka ziri muri Diviziyo ya 5 n’iza Tanzania (TPDF), ziri muri Brigade ya 202, zikorera hafi y’imipaka ihuza Ibihugu byombi, ziyemeje gukomeza kubungabunga umutekano w’abaturiye imipaka no gushimangira umubano mwiza hagamijwe gukemura ibibazo ibyo ari byo byose byavuka.
Byagarutsweho mu nama ya 16 y’iminsi itatu y’ingabo zikorera hafi y’umupaka, yabahurije hamwe kuva ku wa 9 kugeza ku wa 11 Nzeri 2026, iri kubera mu Karere ka Nyagatare.
Ingabo za Tanzania, TPDF zaje ziyobowe na Brig. Gen. Gabriel Elias Kwiligwa, zakiriwe n’Umuyobozi wa Diviziyo ya 5 y’Ingabo z’u Rwanda Maj. Gen.Ruki Karusisi. Iyi nama igamije kugira ngo impande zombi ziganire ku bibazo by’umutekano ku mupaka no kurushaho gukomeza imikoranire.
Maj Gen Ruki Karusisi yagaragaje ko iyi nama igaragaza ubucuti bukomeye, ubwizerane n’imibanire myiza iri hagati y’u Rwanda na Tanzania.
Yashimangiye ko kuba Ibihugu byombi bituranye ari amahirwe akomeye agamije gusigasira amahoro mu Karere n’umutekano w’umupaka, asaba ingabo kurushaho kugirana umubano mwiza hagati yazo, bagakorana amahugurwa ndetse bagakomeza kugirana imikoranire kugira ngo bakemure ibibazo by’umutekano bishobora kuvuka.
Brig Gen Gabriel Elias Kwiligwa, yashimiye uko u Rwanda rwabakiriye agaragaza ko ibyo biganiro bigaragaza ubwizerane mu bya gisirikare, ashima intambwe imaze guterwa mu gushyira mu bikorwa amasezerano yabanje ku bibazo by’umutekano byari bihuriweho.
Impande zombi zagaragaje ubushake bwo kurushaho gukaza umutekano ku mipaka, kunoza ubufatanye mu bya gisirikare no kurinda abaturage batuye mu bice bihana imbibi.
Ingabo z’Ibihugu byombi kandi zanasuye uruganda rwa Inyange Milk Powder Plant, rutunganya amata y’ifu ruri mu Karere ka Nyagatare, aho Umuyobozi w’ako Karere, Henry Kakooza yabasobanuriye imikorere yarwo, uko umusaruro ukwirakwizwa ndetse n’umusanzu warwo mu iterambere ry’abaturage.

