Niyonshuti Ben yatorewe by’agateganyo kuba Umudepite uhagarariye urubyiruko
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yashyize ahagaragara amajwi y’agateganyo agaragaza ko Niyonshuti Ben ari we watorewe kuba Umudepite Uhagarariye urubyiruko mu Nteko Ishinga Amatego kugira ngo asimbure Icyitegetse Vénuste weguye kuri uwo mwanya.
Ni amatora yabereye i Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Nzeri 2026, aho Niyonshuti yahize abandi n’amajwi 47 akaba yahatanaga n’abakandi 52 angana na 23,9% by’abatoye.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje ko ayo matora yagenze neza aho abatoye ari abari mu Komite Nyobozi z’Inama y’Igihugu ku rwego rw’Akarere no ku rwego rw’Igihugu.
Komiseri muri NEC Musabyimana Jean Claude yashimangiye ko nyuma y’aya matora biteganyijwe ko amajwi ya burundi azatangazwa bitarenze iminsi irindwi.
Ati: “Amatora twayakurikiranye yakozwe mu ituze no mu mutekano nta makemwa arimo”.
Urubyiruko rwasabye uwo Mudepite watowe ko naramuka agiye mu Nteko Ishinga Amategeko yaruvuganira mu bibazo birwugariije brimo ubushomebigakemuka.
Rwema Emmanuel yavuze ko uwo uhagarariye urubyiruko mu Nteko yashyira imbaraga mu guhindura imitekerereze y’urubyiruko kugira ngo ruhanire iterambere.
Ati: “Ni ukuganiriza abantu akazajya yegera urubyiruko akatubwira aho igihugu kirimo kugana kugira ngo natwe tubashe kwiteza imbere.”
Uwimana Aurelie wo mu Karere ka Kirehe yavuze ko mu bibazo byugarije urubyiruko ari ubushomeri bityo ko uwo mudepite utowe yakomeza kubakorera ubuvugizi kugira ngo babone icyo bakora ndetse bakanabona aho bimenyereza umwuga.
Yagize ati: “Uburyo bwo kudufasha kubona nk’ingwate birafasha, ariko ntabwo byorohera urubyiruko rwose kuba rwabona amafaranga yo kuba yarufasha ngo rwihangire umurimo. Hari ikindi yadufasha cyo kubona uburyo bwo kwimenyereza umwuga, hari ubwo bitewe n’ibyo wize aho wimenyerereza haba ari kure, ubwo rero batwegereje ubwo buryo byadufasha.
Yavuze ko uwo mudepite afatanyije n’abandi mu Nteko Ishinga Amategeko yakomeza kubavuganira kugira ahari ubutaka bwa Leta budakoreshwa n’ibindi byafasha kubona uburyo bwo kwiteza imbere bakabihabwa bikabyazwa umusaruro.
Niyonshuti Ben watowe by’agateganyo asanzwe yikorera ndetse akaba ari ushinzwe ubukangurambaga mu rubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Nyarugenge.
Ni na we ushinzwe Imibereho Myiza mu Rugaga rw’Urubyiruko mu Mujyi wa Kigali yatowe ku majwi 47 mu bantu 198 batoye bingana na 23,9%, mu gihe uwamukurikiye Shema David yagize amajwi 20 bingana na 10,2% by’abatoye.








