Gicumbi: Ubwizigame muri EjoHeza bwarenze miliyari 2,3 Frw

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Kanama 31, 2026
  • Hashize amasaha 14
Image

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi buhamya ko ubwizigame muri gahunda y’ubwizigame bw’igihe kirekire ya EjoHeza bumaze kurenga miliyari ebyiri na miliyoni 300 z’amafaranya y’u Rwanda yatanzwe n’abanyamuryango 140 913.

Ubuyobozi buvuga ko ikoranabuhanga riri mu byazamuye ubwitabire n’ingano y’ubwizigame kuko abaturage benshi babyikorera kuri telefoni batavuye aho bari. Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gicumbi ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Uwera Parfaite ashimangira ko EjoHeza ikomeje gushyigikirwa n’ikoreshwa ry’abaturage.

Yagize ati: “Ikoranabuhanga rifasha umuturage guteganyiriza ejo hazaza, kuko rimworohereza gutanga umusanzu we igihe cyose abishoboye. Ibi rero byatanze umusaruro aho bitabira gahunda ya Ejo Heza muri Gicumbi bagera ku 140 913, naho ubwizigame bwabo bumaze kugera kuri 2 339 642 000 Frw, ikoranabuhanga bufitemo uruhare kandi.”

Abaturage bo mu Karere ka Gicumbi na bo bishimira ko ikoranabuhanga ribafasha kwizigamira muri gahunda ya EjoHeza, kuko batagisabwa kujya ku bigo by’imari cyangwa gutwara amafaranga mu ntoki. Mbarushimana Simeon w’imyaka 52, utuye mu Murenge wa Mukarange, ni umwe mu bavuga ko ikoranabuhanga ryamufashije gukomeza kwizigamira muri EjoHeza. Avuga ko kuba ashobora gukoresha telefone mu kohereza amafaranga no kwishyura imisanzu bituma atagira impungenge zo kugenda ashaka aho yatangira umusanzu.

Yagize ati: “Kubera imyaka mfite, kujya ku kigo cy’imari cyangwa ahandi ho kwishyurira amafaranga si ibintu nkoze buri gihe. Iyo nkoresheje telefone biranyorohera. Amafaranga nifuza kwizigamira nyanyuza kuri telefone yanjye, nkayashyira kuri konti ya EjoHeza. Ibi bituma ntareka kwizigamira kubera kubura uko nagera aho kwishyurira, hari n’ubwo wajyaga ku irembo runaka umukozi wabo akaba yaguhemukira akwizeza ngo urabona ubutumwa bushya kuri ubu mba mbyirebera hano.”

Mukamabano Esperence wo murenge wa Byumba, na we avuga ko gukoresha telefone mu kwizigamira muri EjoHeza byamworohereje cyane. Yagize ati: “Iyo mfite amafaranga nifuza kwizigamira, nkoresha telefone nkayakura aho ari nkayashyira kuri konti yanjye. Bituma ntayagumana mu ntoki ngo nshobore kuyasesagura. Ikindi ni uko numva ntekanye kuko ntakigendana ibifurumba by’amafaranga. No muri gahunda ya EjoHeza ni ko mbigenza ndabyikorera.”

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Ikoranabuhanga mu Rugaga rw’Abikorera (Rwanda ICT Chamber), Alexis Ntare avuga ko binyuze mu guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga abaturage bitabira gahunda ya EjoHeza ku kigero gishimishije ndetse babona na serivisi z’ibigo by’imari.

Yagize ati: “Iyo umuturage afite uburyo bworoshye bwo guhererekanya amafaranga, bimufasha no kubona uburyo bwo kwizigamira. Turashishikariza abaturage gukoresha ikoranabuhanga mu bikorwa byabo by’imari, harimo no guteganyiriza ejo hazaza binyuze muri gahunda nka Ejo Heza, kandi ababikora babonye ko bitanga inyungu n’icyizere.”

Gahunda ya Ejo Heza yashyizweho na Leta y’u Rwanda nk’ubwizigame bw’igihe kirekire, ikaba icungwa n’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB). Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda rugaragaza ko ku rwego rw’Igihugu abanyamuryango ba EjoHeza bakabakaba miliyoni 5, bamaze gutanga ubwizigame bwa miliyari zisaga 69.

Gicumbi bakoresha ikoranabuhanga mu kohererezanya no kwakira amafaranga bakoresheje telefone zabo
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Kanama 31, 2026
  • Hashize amasaha 14
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE