U Rwanda mu bihugu 29 byitabiriye imurikagurisha muri Mozambique
Ku Butumire bwa Guverinoma ya Mozambique, u Rwanda ruri mu bihugu 29 byitabiriye Imurikagurisha Mpuzamahanga ry’Ubucuruzi rya 61 (International Trade Fair 2026 (FACIM) ryatangiye guhera tariki ya 31 Kanama, rikazasozwa ku ya 05 Nzeri 2026.
Ni imurikagurisha ririmo kubera mu Karere ka Marracuene, mu Ntara ya Maputo, ryafunguwe ku mugaragaro na Perezida wa Repubulika ya Mozambique, Daniel Francisco Chapo, mu gihe Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cya Mozambique, Col. (Rtd) Donat Ndamage ari we wahagarariye u Rwanda mu muhango wo gutangiza iryo murikagurisha.
Abanyarwanda bitabiriye iryo murikagurisha bishimiye gusurwa na Perezida Chapo ku kibanza bamurikiraho ibicuruzwa bitandukanye bakuye mu Rwanda, aho bizeye kurushaho kwagura amasoko y’ibicuruzwa bakorera mu Gihugu.
Muri uyu mwaka ibigo, byo muri Mozambique byitabiriye iryo murikagurisha birarenga 2 300 ndetse n’abamurika baturutse mu bihugu 29 basaga 600, barimo n’abaturutse mu Rwanda.
Perezida Chapo yashimiye abamurika bitabiriye iki gikorwa, baba abo mu gihugu ndetse n’abaturutse mu mahanga agira, ati: “Ibyo mwagezeho bishimangira ko kugera ku mutungo muzima bidashingira ku kohereza ibicuruzwa mu mahanga gusa, byagaragariye Isi ko Mozambique ifite ubushobozi bwo gutanga umusaruro, guhangana ku masoko ndetse no gutsinda.”
Abitabiriye baturutse mu Rwanda ni ba rwiyemezamirimo mu byiciro bitandukanye barimo abatunganya umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi (agro-processing), ibikozwe mu ruhu (inkweto n’amasakoshi), ndetse n’ibikomoka ku mavuta (cosmetics), cyane cyane amavuta y’umusatsi.
Byose biramurikwa hagamijwe kwerekana ibikorerwa mu Rwanda kugira ngo bibe byagurishwa mu gihugu cya Mozambique ndetse no kureba andi mahirwe y’ishoramari.
Abateguye irimurikagurisha bavuga ko ryitezweho gufasha Mozambique kwinjiza nibura miliyari 7,5 z’amadolari ya Amerika nk’uko bikubiye mu ntego y’amadovize agomba kwinjizwa muri uyu mwaka aturutse mu byoherezwa mu mahanga.
Iyi mibare iteganywa mu gihe Guverinoma y’icyo gihugu ihamya ko mu mwaka wa 2025 Mozambique yohereje mu mahanga ibifite agaciro ka miliyari 7,5 z’amadolari mu gihe ibyo yinjije mu gihugu na byo byari bifite agaciro ka miliyari zikabakaba 7 z’amadolari ya Amerika.
Muri uyu mwaka, abateguye iri murikagusisha mpuzamahanga biteze kugeza kuri iyo ntego babishingiye ku bicuruzwa gakondo n’umusaruro unyuranye w’ubuhinzi ndetse no kwagura amafaranga yinjizwa n’urwego rwa serivisi. Mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka, iki gihugu cyohereje mu mahanga ibifite agaciro ka miliyari 3,5 z’amadolari ya Amerika, bikaba bitanga icyizere ko intego izagerwaho.
Iryo murikagurisha ribonwa nk’urubuga ruhagije ruhuza abahinzi borozi ba Mozambique, abashoramari, abaguzi n’abafatanyabikorwa Mpuzamahanga, hagamijwe kwagura amahirwe u’ubufatanye no kohereza ibicuruzwa mpuzamahanga.
Mu bamurika harimo abaturutse ku mugabane w’I Burayi, Aziya, Amerika y’Epho, mu Burasirazuba bwo Hagati, bose bakaba babonwa nk’amarembo afunguye yo kurushaho kwagurira amahirwe abacuruzi n’abashoramari bo muri Mozambique mu nzego zitandukanye.
Biteganywa ko iri murikagurisha rizitabirwa n’abasaga 55 000 muri iyo minsi itandatu rizamara, aho bazaba birebera byinshi mu byiciro bimurikirwamo ikoranabuhanga, ubuhinzi, ubworozi, ubukungu bushingiye ku mazi, ndetse n’abacuruzo bato n’abaciriritse.











