Minisitiri w’Intebe yerekanye ko Afurika itagikeneye ubuhuza mu gukemura ibibazo byayo

Minisitiri w’Intebe yerekanye ko Afurika itagikeneye ubuhuza mu gukemura ibibazo byayo

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Nsengiyumva Justin yagaragaje ko Afurika ikwiye kwiyubakira ubushobozi n’umutungo byo kuyobora inzira zayo z’amahoro, aho gushingira cyane ku bafatanyabikorwa bo hanze mu gukemura amakimbirane muri Afurika.

Yabigarutseho kuri iki Cyumweru, tariki ya 30 Kanama 2026, ubwo yifatanyaga n’abandi Bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma mu nama ya 21 y’Inteko Rusange idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Iyi nama yabereye i Luanda muri Angola yari ifite insanganyamatsiko igira iti: “Gushimangira uburyo bwo gukumira no gukemura amakimbirane muri Afurika.”

Yagize ati: “Afurika ntikwiye gukomeza gushingira ahanini ku bafatanyabikorwa bo hanze mu gushaka amikoro yo gukemura amakimbirane, cyangwa ngo yegurire abari hanze y’umugabane ubuhuza bw’amakimbirane yayo. Tugomba kubaka icyizere, ubushobozi n’umutungo bidushoboza kuyobora ubwacu inzira z’amahoro, kuva ku gukumira hakiri kare kugeza ku byiciro by’ubuhuza bukemura ibibazo.”

Mu cyerekezo 2063 Afurika yihaye intego yo gucecekesha imbunda. Nyamara ubu mu turere dutandukanye tw’umugabane turimo intambara kandi abahuza bose usanga ari ibihugu byo hanze ya Afurika.

Minisitiri w’Intebe yahagarariye Perezida Paul Kagame mu nama y’Inteko rusange idasanzwe ya 21 ya AU
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44