RwandAir yongeye gusubika ingendo zerekeza i Nairobi

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 31, 2026
  • Hashize amasaha 18
Image

Isosiyete y’u Rwanda ikora ubwikorezi bw’abantu n’ibintu mu kirere, RwandAir, yasubitse ubugira kabiri mu minsi yikurikiranya, ingendo ziva n’izerekeza i Nairobi kubera inzitizi ziri muri serivisi zo gukurikirana ingendo z’indege ku Kibuga Mpuzamahanga cyitiriwe Jomo Kenyatta. 

Izo nzitizi, nk’uko bitangazwa n’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters), zishingiye ku myigaragambyo y’abakozi b’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta bakomeje kugaragaza ko batishimiye imikoranire idahwitse y’inzego zitanga serivisi z’indege muri Kenya.

Ubuyobozi bwa RwandAir buvuga ko bukomeje gukurikiranira hafi ibiri kubera muri Kenya banavugana n’inzego bireba, hagamijwe kureba ko izo ngendo zasubukurwa vuba bishoboka mu gihe inzitizi zavuyeho. 

RwandAir yakomeje igira iti: “Abagenzi bagizweho ingaruka bazongera guhabwa indege zizaba zemerewe kugenda igihe cyose bizakunda, kandi amatsinda yacu akomeje guharanira kugabanya ibyago byo gukomeza gusubika ingendo. Tubikuye ku mutima tubiseguyeho ku bw’ingaruka byateje.”

Ubuyobozi bw’Ikigo cya Kenya gishinzwe Ibibuga by’Indege (KAA), bwatangaje ko bukomeje gukorana bya hafi  n’abafatanyabikorwa banyuranye mu gukemura ibibazo byavutse, hagabanywa ikibazo gihari ndetse banagabanya ibibazo bijyanye no gusubika ingendo. 

Ubuyobozi bwa KAA na bwo bugira inama abagenzi zo gukorana n’ibigo by’indenge baguzemo amatike kugira ngo bahabwe amakuru agezweho ku ngendo n’igihe zishobora gusubukurirwa. 

Mu itangazo ryashyizwe hanze, ubuyobozi bwa KAA bwagize buti: “KAA ibabajwe n’ingaruka byateye kandi igashimira ukwihangana kw’abakoresha ikibuga cy’indege cya Jomo Kanyatta muri ibi bihe ibibazo birimo gukemurwa.”

Hagati aho n’abagenzi ibihumbi baheze ku kibuga cy’indege cyitiriwe Jomo Kenyatta, bakaba badafite icyizere cy’igihe babonera indege zihabakura.

Ikigo gishinzwe Indege za Gisivili muri Kenya (KCAA), kivuga ko abakozi batarimo gukora kubera imyigaragambyo ari bo bayobora indege zikiri mu kirere kugeza ziguye ku kibuga cy’indege, aho bakoresha ikoranabuhanga ribafasha gukurikirana ingendo z’indege aho zigeze kandi bagafatanya n’abapilote gutegura igihe n’uko bagwa ku kibuga cy’indege mu buryo butekanye. 

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 31, 2026
  • Hashize amasaha 18
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE