Harimo uw’ibisate 8: Imiterere y’umuhanda Prince House-Cyamitsingi-Masaka uri kwagurwa

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 1, 2026
  • Hashize amasaha 14
Image

Umuhanda Prince House-Cyamitsingi-Masaka watangiye kwagurwa, aho hari ibice bizakorwa mu buryo bw’igerekeranye, ndetse kimwe mu bice byawo kikazagira ibisate umunani, mu rwego rwo kugabanya umubyigano w’ibinyabiziga no kunoza urujya n’uruza rw’imodoka rukunze kuhagaragara.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubwikorezi (RTDA) cyatangaje ko imirimo yatangiye, aho umuhanda uzakorwa mu gihe ukomeje gukoreshwa n’abawunyuramo. Umuyobozi ushinzwe Imishinga yo mu Mijyi n’Ihuza u Rwanda n’ibindi bihugu muri RTDA, Bahunde Yves Havugimana, yavuze ko imirimo izakorwa mu byiciro kugira ngo urujya n’uruza rw’ibinyabiziga rukomeze kubaho.

Yavuze ko hari ibice by’umuhanda bizajya bifungwa by’agateganyo mu gihe imirimo iri gukorerwamo, hakashyirwaho uburyo bwo gutandukanya igice gikoreshwa n’ibinyabiziga n’ikiri gukorerwamo.

Harimo igice cy’umuhanda kizagira ibisate umunani

Bahunde yavuze ko igice cya Prince House-Cyamitsingi kigizwe n’ibice bibiri, aho hari ahazubakwa ikiraro kinini ndetse n’imihanda izagikikiza. Ati: “Icyiciro cyo kuva hano, Prince House, ujya ku Cyamitsingi na cyo kirimo ibice bibiri. Kuva hano ukagera ahahoze KFC, hazaba hari ikiraro kigera ku Cyamitsingi.”

Yavuze ko icyo kiraro kizagira ibyerekezo bibiri bigari, aho buri cyerekezo kizaba gifite ubugari burenga metero eshanu. Ati: “Aka gace ka mbere k’igice cya mbere cy’umushinga kazaba gafite imihanda itandatu, ariko iyo ku kiraro ni imihanda migari.”

Yakomeje asobanura ko ahahoze KFC, mu gice gikomeza kigana ku Cyamitsingi, hazaba umuhanda uca munsi y’ikiraro, ugamije gutandukanya ibinyabiziga bizajya bica munsi yacyo n’ibizajya mu masangano y’ahazwi nko mu Giporoso. Ati: “Uwo muhanda uzaba ufite ibisate bine, bibiri mu cyerekezo kimwe n’ibindi bibiri mu kindi. Hazongerwaho n’ibindi bibiri bibiri biri hejuru, bivuze ko hazaba hari umuhanda ufite ibisate umunani.”

Bahunde yavuze ko kuva ku wa 30 Kanama 2026, imirimo izakorwa mu buryo bwo gukoreshwe n’ibinyabiziga n’abagenzi hafi kimwe cya kabiri cy’umuhanda, mu gihe ikindi gice kizaba kiri gukorwa. Ati: “Kuva ku wa 30 Kanama tuzakora hakoreshwa kimwe cya kabiri cy’umuhanda. Kugira ngo ibyo bikunde kandi bikorwe mu buryo butekanye, abantu bazatandukanya igice kirimo gukoreshwa n’aharimo gukorwa.”

Yavuze ko ibikoresho by’ibanze bikenewe mu mirimo biri gukusanywa, kugira ngo imashini zizakora uwo muhanda zizashyirwemo kandi imirimo ikomeze nta nkomyi. Muri iki gihe, RTDA irasaba abatwara ibinyabiziga gukomeza gukoresha indi mihanda iboneka hafi y’ahakorerwa imirimo, mu rwego rwo kugabanya umuvundo.

Bahunde yavuze ko hari n’inzira zagenewe gufasha abagana cyangwa bava ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali. Ati: “Iyo umuntu agarutse agana nko mu Giporoso ntabwo agera kuri Feux rouge. Ahubwo hari amarembo mashya yo ku kibuga cy’indege, akaba ari yo umuntu aca iruhande. Aho umuhanda uri gukorwa urenda no kurangira hazashyirwamo kaburimbo.”

Yavuze ko iyo nzira izafasha abatabashije gukomeza gukoresha umuhanda munini uri gukorwa, bakanyura hafi y’uruzitiro rw’ikibuga cy’indege, bakagera ku marembo manini yacyo, hanyuma bagakomeza mu muhanda munini. Ati: “Ibyo bizafasha ko abagiye ku kibuga cy’indege batakererwa.”

Abaturage bishimiye kwagurwa k’uwo umuhanda

Abasanzwe bakoresha umuhanda Remera-Prince House-Masaka bavuga ko bari bamaze igihe bahura n’umubyigano ukabije w’ibinyabiziga, bikabangamira urujya n’uruza. Uwitwa Harerimana Jean Baptiste yavuze ko kwagura uyu muhanda ari igikorwa cyari gikenewe, ariko asaba ko imirimo yakwihutishwa. Ati: “Uyu muhanda ni byiza kuba bawukoze muri iyi minsi, ariko ntibanatinde nanone, kuko mbona gutinda byateza ikindi kibazo kurusha ikiriho ubu.”

Ukunzwe Jean Paul, utwara abagenzi kuri moto, yavuze ko kuba umuhanda wari muto byatumaga batinda mu ngendo. Ati: “Umuntu atega moto agira ngo yihute. Niwuzura bizaba byiza cyane. Uwagenewe bisi uzaba uzwi, kuko umuhanda uzaba wabaye munini.”

Gasana Alexis, umushoramari ukorera kuri uyu muhanda, yavuze ko umubyigano w’ibinyabiziga watumaga ibikorwa by’ubucuruzi bidindira. Ati: “Umubyigano w’imodoka wabaga muri ayo masaha wabaga uteye ubwoba. Natwe dukorera aha ntabwo twabaga dushobora kujya mu isoko ry’i Kabuga kubera umubyigano, ariko umuhanda nuramuka waguwe izo mpungenge zizaba zivuyeho.”

Biteganyijwe ko imirimo yo kwagura umuhanda Remera-Prince House-Masaka izamara imyaka ibiri n’igice, ikazatwara asaga miliyari 95 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uretse ayo mafaranga azakoreshwa mu mirimo yo kubaka no kwagura umuhanda, haziyongeraho asaga miliyari 39 Frw azatangwa nk’ingurane ku bafite ibikorwa remezo n’imitungo byari ahazagurirwa uyu muhanda.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 1, 2026
  • Hashize amasaha 14
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE