RSSB yaguze imigabane yose ya BK General Insurance Ltd 

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 1, 2026
  • Hashize amasaha 18
Image

Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) ruratangaza ko rwarangije igikorwa cyo kugura imigabane yose BK Group Plc yari ifite muri BK General Insurance Ltd (BKGI), bityo RSSB isigara ari yo munyamigabane wenyine w’iyi sosiyete y’ubwishingizi. 

Iki gikorwa cyo kugura iyi migabane ni intambwe ikomeye RSSB iteye muri gahunda yayo yo gukomeza gushimangira ishoramari ryayo mu bwishingizi no gushyiraho ikigo cyagutse cy’ubwishingizi gikomeye kandi gifite imiyoborere myiza, kizashobora gutanga serivisi ku bantu ku giti cyabo ndetse no ku bigo by’ubucuruzi haba mu Rwanda no mu Karere. 

Iki gikorwa kirunganira icyerekezo cya RSSB cyo kugira ikigo kimwe cy’ubwishingizi cyagutse kigengwa na RSSB gihuza ibigo bitandukanye by’ubwishingizi. Mu miterere iteganyijwe, ibi bigo by’ubwishingizi bizagengwa n’ikigo kimwe kizajya kigenzura imikorere yabyo no kubihuriza hamwe, kikazibanda ku bwoko bubiri bw’ubwishingizi ari bwo, ubwishingizi rusange n’ubwishingizi bw’ubuzima. 

BK General Insurance Ltd na SONARWA General Insurance Ltd (SGI) bizahuzwa bikore ishami ryiki kigo rishinzwe ubwishingizi rusange, mu gihe SONARWA Life Assurance izakomeza gukora nk’ishami rishinzwe ubwishingizi bw’ubuzima. 

lyi miterere y’iki kigo cy’ubwishingizi yitezweho kurema urwego rukomeye rw’ubwishingizi bufite ubushobozi, ubumenyi n’imari bihagije kugira ngo kirusheho kunoza serivisi, cyagure serivisi z’ubwishingizi zitangwa kandi kirusheho guhaza ibyifuzo by’abakiriya bigenda bihindagurika. lyi mikorere izanafasha mu gukomeza imiyoborere myiza, kunoza imikorere no guteza imbere iterambere rirambye ry’ibigo by’ubwishingizi.

Guhuriza hamwe ibi bigo bitatu by’ubwishingizi byitezweho kuzana impinduka zikomeye mu rwego rw’imikorere, ibiciro no kongera urwunguko, ndetse bigafasha ikigo gishya gukoresha amahirwe y’ubunini bwacyo mu kubasha guhangana ku isoko, kunoza imikorere no gushyira mu bikorwa ingamba zikomeye zo kwagura ibikorwa mu karere. 

Dr. Uzziel Ndagijimana, Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc avuga kuri iki gikorwa, yagize ati: “Iki gikorwa gihuje n’ingamba za BK Group zo guhuza ibigo byayo hibandwa ku bucuruzi bwa serivisi za banki binyuze muri Banki ya Kigali ihagarariye haft 98% by ubucuruzi bwa BK Group Plc, ndetse n’ibikorwa by’ishoramari rya banki binyuze muri BK Capital, hagamijwe kongera serivisi dutanga, kwagura isoko no gushirnangira ubufatanye hagati y’ibigo byombi kugira ngo habeho kuzamura urwunguko ku banyamigabane bacu.” 

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro yakomoje kuri iki gikorwa agira ati: “Iki gikorwa cyo kugura imigabane yose ni intambwe ikomeye mu cyerekezo cyacu cyo kubaka ikigo gikomeye cy’ubwishingizi gishobora guhangana ku isoko ry’ubwishingizi.”

Akomeza agira ati: “Mu guhuriza hamwe ibi bigo bikagira imicungire ihuriweho, bizadufasha kubaka urubuga rw’ubwishingizi rushobora kubyara inyungu ku bakiriya, koroshya uburyo bwo guhanga udushya no kugira uruhare mu gukomeza guteza imbere urwego rw’ubwishingizi mu Rwanda.” 

RSSB ikomeje kwiyemeza gushora imari yayo mu buryo bw’ubushishozi, binyuze mu gushora imari mu mishinga ibyara inyungu z’igihe kirambye ku banyamuryango bayo, ari na ko igira uruhare rufatika mu kuzamura ubukungu n’iterambere by’u Rwanda.

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 1, 2026
  • Hashize amasaha 18
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE