NAEB yahembye ikawa 25 zahize izindi mu bwiza n’uburyohe

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kanama 27, 2026
  • Hashize iminota 33
Image

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) cyahembye  ikawa 25 zahize izindi mu irushanwa ngarukamwaka ry’ubwiza buhebuje bw’ikawa y’u Rwanda rizwi nka “Best of Rwanda 2026”.

Iri rushanwa ribaye ku nshuro ya gatatu, aho ikawa 320 zaturutse mu turere dutandukanye tw’igihugu zasuzumwe n’abasogongezi b’umwuga, maze hatoranywamo inziza zo ku rwego rwo hejuru.

Ibirori byo guhemba abahagarariye ibigo byatanze izo kawa byabereye i Kigali, kuri uyu wa Kane, tariki ya 27 Kanama 2026.

Mu byiciro bibiri by’ingenzi by’iri rushanwa, ikawa zo mu Ntara y’Amajyepfo ni zo zaje ku isonga.

Mu cyiciro cy’ikawa yatunganyijwe ikuma idatonoye (Anaerobic Natural), ikawa ya K-Organics yo mu Karere ka Huye ni yo yegukanye umwanya wa mbere n’amanota 90.74%, ikaba ari na yo yari yatwaye umwanya wa mbere mu 2025.

Mu cyiciro cy’ikawa zironze mu buryo bwuzuye (Full Washed), ikawa ya Great Coffee Farmers Ltd, itunganywa n’uruganda rwa Cyeza mu Karere ka Muhanga, ni yo yahize izindi n’amanota 89.74%.

Umuyobozi wa K-Organics, Karangwa Evariste, yavuze ko ibanga ryo kubona ikawa nziza rishingiye ku kuyitaho kuva mu murima kugeza itunganyijwe.

Ati: “Ntabwo dukoresha imiti yangiza ibidukikije. Dusarura ikawa zeze gusa, kuko uburyohe bwayo bujyana n’uburyo isarurwa n’uko itunganywa. Iyo usaruye ikawa yeze neza, bigira uruhare rukomeye ku buryohe bwayo.”

K-Organics ni na yo yari yegukanye iri rushanwa mu 2025, aho ikawa yayo yagurishijwe muri cyamunara ku madolari 88 kuri kilo, ahwanye n’ibihumbi 126 Frw.

Umuyobozi w’Urugaga rw’abatunganya n’abohereza ikawa mu mahanga (CPAR), Baragahorana Oreste, yavuze ko aya marushanwa ari ingenzi mu kumenyekanisha ikawa y’u Rwanda no kuyongerera agaciro ku isoko mpuzamahanga.

Ati: “Uko ikawa yatsinze mu 2024 yagurishijwe, no mu 2025 yaragurishijwe kandi dukomeza kuyimenyekanisha no mu mahanga. Dufite icyizere ko uyu mwaka izagurishwa ku mafaranga menshi aruta ay’umwaka ushize.”

Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Bizimana Claude, yavuze ko iri rushanwa rigamije kumenyekanisha ikawa y’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga, kwagura amasoko, kuzamura igiciro cyayo no kongera amadovize igihugu gikura mu byoherezwa mu mahanga.

Yavuze ko umubare w’abitabiriye iri rushanwa wiyongereye, kuko hakiriwe ikawa 320, ugereranyije na 316 zatanzwe mu mwaka ushize.

Ati: “Muri izi kawa 320 zatanzwe n’amakoperative n’inganda zironga kandi zitunganya ikawa hirya no hino mu Rwanda, 147 ni zo zatsinze icyiciro cya mbere , nyuma yo gusuzumwa no gupimwa n’akanama k’abanyamwuga bo ku rwego rw’igihugu.”

Muri izo 147, ikawa 50 zakomeje mu cyiciro cyo gusuzumwa n’akanama k’abasogongezi mpuzamahanga. Izo kawa zasuzumwe n’inzobere zaturutse mu bice bitandukanye by’Isi, maze hatoranywamo 20 zahize izindi.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Telesphore Ndabamenye, yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda ifata ikawa nk’igihingwa cy’ingenzi gifite uruhare rukomeye mu bukungu bw’igihugu no mu mibereho y’Abanyarwanda.

Yasabye abafite uruhare mu ruhererekane nyongeragaciro rw’ikawa gukomeza gukorera hamwe, kugira ngo “Best of Rwanda” irusheho kuba ikiraro cyo kumenyekanisha ikawa y’u Rwanda ku isoko mpuzamahanga.

Ati: “Ikawa y’u Rwanda imaze kuba ubukombe ku rwego rw’Isi, aho tugira igiciro cyiza ku rwego mpuzamahanga. Kuzamura ubwiza bw’ikawa ni kimwe no kuyongerera agaciro ni ikindi.”

Minisitiri Ndabamenye yavuze ko aya marushanwa ashishikariza abahinzi kongera ubwiza bw’umusaruro, bityo u Rwanda rukagira ikawa nyinshi kandi nziza ishobora guhangana ku isoko mpuzamahanga.

Ati: “Kugira ngo tugire ikawa nziza, bisaba ko bikorwa mu buryo bwa kinyamwuga. Ababyize ni bo basogongera ikawa, bikabanza gukorwa ku rwego rw’igihugu, tukiyambaza n’abaturutse hanze kugira ngo ikawa izatsinde tuyohereze hanze kandi ikomeze guhatana.”

Ikawa 20 zatsinze mu “Best of Rwanda 2026” zizagurishwa muri cyamunara ikorerwa kuri murandasi ku itariki ya 21 Ukwakira 2026.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Ndabamenye Télèsphore yashimangiye ko ikawa y’u Rwanda ikomeje kuba icyitegererezo mu bwiza n’uburyohe
Umuyobozi Mukuru wa NAEB Bizimana Claude yashimye ko abitanira amarushanwa y’ubwiza bw’ikawa bakomeje kwiyongera
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kanama 27, 2026
  • Hashize iminota 33
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE