Inyungu fatizo ya BNR yazamuwe ishyirwa ku 8,75%
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yazamuye urwunguko fatizo rwayo ruva ku 8,25% rwari rwashyizweho muri Gicurasi uyu mwaka, irushyira ku 8,75% mu rwego guhangana n’izamuka ry’ibiciro ku masoko rikomeje kwiyongera.*
Muri Gicurasi uyu mwaka, urwunguko fatizo rwa BNR rwari rwashyizwe kuri 8,25% kugira ngo ibashe guhangana n’izamuka ry’ibiciro ku masoko. Umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro wageze kuri 14,5% muri Nyakanga 2026 avuye ku 13,2% mu gihebwe cya kabiri.
Mu byatumye izamuka ry’ibiciro rijya hejuru cyane harimo ibiciro by’ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu. Izi mpinduka zatewe n’impamvu zitandukanye, zaba izituruka imbere mu Gihugu n’izikomoka hanze y’igihugu.
Izo mpinduka zirimo izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli n’ibiciro bya gazi biturutse ku bushyamirane hagati ya Amerika, Israel na Iran, ndetse no kwiyongera kw’ikiguzi cy’ubwikorezi bw’ibicuruzwa mu nyanja, nyuma y’ifungwa ry’Umuhora wa Horumuzi (Hormuz).
Guverineri wa BNR, Soraya Hakuziyaremye yavuze ko iri zamuka rya 0,50% ry’urwunguko rwa BNR “ryakozwe kugira ngo bifashe mu kugabanya umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro, harindwa ko uwo muvuduko warenga imbago za 2-8%, Igihugu kiba cyifuza kugira ngo kigire iterambere ry’ubukungu burambye.
Yagize ati: “Aho rero tugomba kuzamura urwo rwunguko rwa BNR kugira ngo dushobore kugabanya uwo muvuduko w’izamuka ry’ibiciro, utazakomeza kuzamuka bitewe n’abantu benshi barimo gushaka inguzanyo bakazamura gushaka ibicuruzwa byinshi kuko iyo abifuza ibicuruzwa baruta ingano y’ibihari, ibiciro birazamuka.”
Yongeyeho ko umwanzuro wo kongera urwunguko rwa BNR, bitagabanya inguzanyo zisabwa n’abaturage cyangwa abacuruzi. Imibare yerekana ko inguzanyo zitangwa na banki n’ibigo by’imari biciriritse, zazamutse ku gipimo kirenze 22% mu mezi atandatu ya mbere ya 2026.
Ati: “Icya mbere nagira ngo nsobanure ni uko tutibeshya ko tumaze no kuzamura urwunguko fatizo rwa BNR muri Gicurasi, inguzanyo ntabwo zagabanutse.”
Ikinyuranyo cy’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga n’ibyo rutumizayo cyagabanutse ku kigero byagabanyutseho 5,13% mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka, kubera izamuka mu gaciro k’ibyoherejwe mu mahanga birimo icyayi, ikawa n’ibindi.
BNR iteganya ko umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro mu 2026 uzaba uri ku mpuzandengo ya 13,1% aho kuba 13,9% byari byatangajwe nk’iteganyamibare ryo muri Gicurasi.
lbyoherezwa mu mahanga byiyongereyeho 51,0%mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka wa 2026, biturutse ahanini ku kwiyongera kw’amabuye y’agaciro yoherejwe ndetse n’ibiciro byari byiza ku isoko mpuzamahanga.
lbindi bicuruzwa byoherezwa mu mahanga byazamutseho 39,4%, bitewe ahanini n’amavuta yo guteka atunganyijwe, sima n’ifu y’ingano. lbitumizwa mu mahanga bigacuruzwa mu bihugu duturanye nabyo byariyongereye ku kigero cya 26,0%, bigaragaza kwiyongera kw’ibikenerwa n’ibihugu byo mu Karere u Rwanda ruherereyemo.
Ku rundi ruhande, ibitumizwa mu mahanga na byo byazamutseho 28,0 %, biturutse ku bwinshi bw’ibiribwa byatumijwe birimo amavuta yo guteka adatunganyijwe, umuceri, ibikoresho by’ubwubatsi, iby’ubuyuzi, hamwe n’iby’itumanaho.