U Rwanda rwahawe inguzanyo ya mbere y’amafaranga y’Ama-yen asaga miliyari 15
Guverinoma y’u Rwanda yahawe inguzanyo ya mbere yatanzwe mu mafaranga y’u Buyapani (Yen) , ingana na miliyari 15 z’ama-yen, ahwanye na miliyari 138,9 z’amafaranga y’u Rwanda, ikaba ari inguzanyo y’ubucuruzi itangwa mu byiciro bibiri.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINICOFIN) yatangaje ko iyi nguzanyo ikubiyemo miliyoni 82 z’amayero, ahwanye na miliyari 140,8 Frw. Iyi nguzanyo yemejwe ku wa 25 Kanama 2026, ikazishyurwa mu gihe cy’imyaka 15.
Ni ubwa mbere u Rwanda rubonye inkunga y’urwego rw’imari mpuzamahanga muri ubu buryo, bikaba biteganyijwe ko bizafasha igihugu kubona amasoko mashya y’imari mu Buyapani no mu bindi bihugu byo muri Aziya.
Ubusanzwe, u Rwanda rwagiye rubona inguzanyo zo hanze cyane cyane ku bigo by’imari mpuzamahanga, ndetse rugakoresha amafaranga arimo amadolari ya Amerika, amayero n’uburyo bwihariye bw’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (SDR).
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yavuze ko iyi nguzanyo nshya izafasha u Rwanda kongera ubwoko bw’amafaranga rukoresha mu kwaka inguzanyo ndetse no kwagura amasoko y’imari rukuramo amafaranga, bityo rukabona uburyo bwagutse bwo kugera ku mari mpuzamahanga.
Yagize iti: “Iki gikorwa cyo gushaka inkunga y’imari kigaragaza ingamba u Rwanda rufite mu micungire y’imyenda, aho rukoresha ingwate zitangwa n’ibigo by’imari mpuzamahanga kugira ngo rubone imari ku buryo buhangana ku isoko, hagamijwe kugabanya ikiguzi cy’umwenda, kunoza uburyo bwo kuwishyura no kubona amasoko ku mari ahamye mu gihe kirekire.”
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko iyi nguzanyo iri mu ngamba zo kwagura amasoko u Rwanda rubonamo imari, mu gihe rukomeza gucunga neza umwenda warwo.
Yavuze ko igice cy’inguzanyo yatanzwe mu mayen gifungura isoko rishya ry’imari u Rwanda rwifuza gukomeza kwagura no mu gihe kiri imbere.
Minisitiri Murangwa yavuze ko muri rusange, imari igizwe n’inguzanyo zishyurwa ariko zifite imiterere yorohereza uwazifashe, kandi igategurwa ku bufatanye bugenda bwaguka hagati y’u Rwanda n’Itsinda rya Banki y’Isi, ari yo nkingi y’ingamba z’igihugu zo kwaka inguzanyo.
Yagize ati: “Muri rusange, igizwe n’inguzanyo zifite inyungu zorohereje, itegurwa binyuze mu bufatanye bugenda bwaguka n’Itsinda rya Banki y’Isi, ikomeje kuba inkingi y’ingamba zacu zo kwaka inguzanyo.
Ibi bidufasha gukomeza kugira gahunda ihamye yo kwishyura imyenda no kurinda ko umwenda w’igihugu ngo utaba umutwaro udashobora kwihanganirwa.”
MINICOFIN ivuga ko igihe cy’imyaka 15 iyi nguzanyo izamara kizafasha Leta kubahiriza inshingano zo kwishyura umwenda mu gihe kirekire.
Amafaranga azava muri iyi nguzanyo azakoreshwa mu bikorwa rusange by’ingengo y’imari, bijyanye na gahunda ya Banki y’Isi yo gutera inkunga politiki z’iterambere igamije guteza imbere imirimo iha abantu mu kazi kandi mu buryo burambye mu Rwanda.
Minisiteri yavuze ko iyi nguzanyo izafasha mu ivugurura n’ishoramari mu bikorwa remezo, ubuzima n’imirire, uburezi, ubuhinzi, kurengera imibereho myiza y’abaturage ndetse no guteza imbere inganda.